Julian Assange yakatiwe gufungwa ibyumweru 50 mu Bwongereza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Julian Assange washinze urubuga Wikileaks yakatiwe gufungwa ibyumweru 50 mu Bwongereza azira kurenga ku mategeko arenga irekurwa ry’agateganyo.

Mu Ugushyingo 2010 nibwo Suède yatanze impapuro zo guta muri yombi Assange akekwaho ibyaha byo gufata ku ngufu . Mu Ukuboza uwo mwaka yishyikirije Polisi y’u Bwongereza arafungwa nyuma y’iminsi icumi arekurwa by’agateganyo.

Amaze kubona ko bitazamuhira gutsinda abamusabiraga gusubizwa muri Suède, Assange yagiye muri Ambasade ya Equateur mu Mujyi wa Londrès ahabwa ubuhungiro. Ibyo byatumye u Bwongereza bumufata nk’uwarenze ku mategeko agenga abarekuwe by’agateganyo.

Tariki 11 Mata 2019, Ambasade ya Equateur yamwambuye ubuhungiro yari yaramuhaye kubera kwitwara nabi, ihamagaza Polisi y’u Bwongereza ngo yongere imufunge.

Umucamanza Deborah Taylor wakatiye Assange yamubwiye ko yarenze ku mategeko ubwo yahitagamo kujya kwihisha muri ambasade ya Equateur nubwo yari akiri mu Bwongereza kuko bitari gushobokera icyo gihugu kumugeraho.

Mu ibaruwa yandikiye urukiko, Assange yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite kuko ibyo yakoze byose byatewe n’ibibazo bitandukanye yari arimo.

Yasabye imbabazi uwari we wese yaba yarasuzuguye cyangwa wabonye ibyo yakoze nk’agasuzuguro.

Julian Paul Assange w’imyaka 47 yajyanywe muri gereza. Azavamo aburana ku kirego cyo kumwohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimushinja kwiba amabanga yazo y’ingenzi.

Icyo cyaha kiramutse kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu nkuko BBC yabitangaje.

Ubushinjacyaha bwa Suède mu 2017 bwahagaritse iperereza kuri Assange, bunatesha agaciro impapuro bwari bwaratanze zo kumuta muri yombi.

Julian Assange washinze Urubuga rwa Wikileaks yakatiwe gufungwa ibyumweru 50 mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza