Julian Assange yananiwe kwitaba urukiko kubera uburwayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko wa Julian Assange washinze urubuga rwa WikiLeaks, yavuze ko umukiriya we arwaye bikomeye ku buryo atabashije kugaragara mu rukiko i Londres kuri uyu wa Kane.

Assange w’imyaka 47 akomoka muri Australia, ararwana no koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera ibyaha ashinjwa byo kumena amabanga arebana n’ububanyi n’ibikorwa by’igisirikare cya Amerika.

Umunyamategeko we Gareth Peirce yavuze ko atameze neza. WikiLeaks itangaza ko Assange ari mu ivuriro rya gereza afungiwemo.

Umuvugizi w’uru rubuga yavuze ko "Mu byumweru birindwi Assange amaze muri gereza ya Belmarsh, ubuzima bwe bukomeje kujya mu kaga ndetse yatakaje ibiro cyane”.

Ubutabera bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika bushinja Assange kwakira no gutangaza ibihumbi by’inyandiko z’ibanga zijyanye n’intambara zo muri Iraq na Afghanistan. Iki gihugu kikaba cyifuza ko u Bwongereza bumwohereza ariko we akomeje kubyanga.

Umucamanza Emma Arbuthnot, kuri uyu wa Kane akaba yimuriye urubanza kuwa 12 Kamena, avuga ko rushobora kuzabera muri gereza ya Belmarsh, kuko hashobora korohera buri wese.

Mu 2012 nibwo Assange yahungiye muri ambasade ya Equateur, nyuma y’uko urukiko rwo mu Bwongereza rwari rwategetse ko yoherezwa muri Suède guhatwa ibibazo ku byaha byo gufata ku ngufu umugore.

Muri Mata Assange yafatiwe i Londres mu Bwongereza kuri Ambasade ya Equateur muri iki gihugu, aho yari yarahungiye. Ubushinjacyaha bwa Suède, buherutse gutangaza ko bugiye gusubukura iperereza ku buregwa uyu mugabo.

Ubuzima bwa Assange ntabwo bumeze neza muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza