Kofi Annan wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yitabye Imana

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 18 Kanama 2018 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Kofi Annan wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko, azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwa Kofi Annan yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018. Yaguye mu Busuwisi aho yivurizaga nubwo indwara itatangajwe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango we rivuga ko ari umuntu witangiye cyane iterambere ry’umugabane we, agaharanira amahoro binyuze mu nshingano zinyuranye yagiye ahabwa.

Rikomeza rigira riti “Yitabye Imana mu mahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kanama nyuma y’uburwayi amaranye igihe gito. Umugore we Nane n’abana babo Ama, Kojo na Nina bamubaye hafi mu minsi ye ya nyuma.”

Annan yabaye Umunyamabanga Mukuru wa karindwi w’Umuryango w’Abibumbye kuva muri Mutarama 1997 kugeza mu Ukuboza 2006.

Kofi Annan ni muntu ki?

Kofi Atta Annan yavukiye mu mujyi wa Kumasi muri Ghana ku wa 8 Mata 1938, akaba ari umwe mu banyafurika bagize ijambo rikomeye ku rwego rw’Isi. Mu 2001 yahawe Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Ku wa 1 Mutarama 1997 nibwo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, asimbuye Boutros Boutros-Ghali; ku wa 1 Mutarama 2002 atangira manda ya kabiri.

Mbere yo gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Annan yabaye Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi mu 1993 – 1996.

Annan yize muri Kaminuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu gace ka Kumasi, akomereza muri Macalester College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubukungu.

Yahise akomereza muri Kaminuza ya Genève mu Busuwisi (1961-1962) na Massachusetts Institute of Technology (1971-1972).

Yatangiye gukorera Umuryango w’Abibumbye mu 1962 nk’umukozi mu biro bishinzwe imari n’ubutegetsi mu Ishami ryita ku buzima ku Isi, OMS.

Yitabye Imana mu gihe yari mu bantu bakomeye bari bategerejwe mu Nama mpuzamahanga y’ihuriro Nyafurika ryita ku buhinzi, Africa Green Revolution Forum (AGRF), izabera i Kigali ku wa 3-7 Nzeri 2018.

Kofi Anna wabaye Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye yitabye Imana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza