Korea y’Epfo igiye kohereza intumwa muri Korea ya Ruguru mu biganiro by’amateka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Werurwe 2018 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Korea y’Epfo, Moon Jae-in, kuri uyu wa Mbere arohereza intumwa 10 mu biganiro muri Korea ya Ruguru zirimo umukuru w’urwego rw’ubutasi n’abajyanama be mu bijyanye n’umutekano.

Nk’uko itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Korea y’Epfo, Blue House, ribivuga, ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’ibihugu byombi bizibanda ku mubano hagati ya za Korea zombi, gushyiraho uburyo bw’ibiganiro hagati ya Korea ya Ruguru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika no kuvana intwaro kirimbuzi mu mwigimbakirwa wa Korea.

Umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi rwa Korea y’Epfo, Chung Eui-yong, niwe uzayobora iryo tsinda, nk’uko Umuvugizi wa Kora y’Epfo, Yoon Young-chan yabivuze.

Uru ruzinduko rugiye kuba nyuma y’urwa mushiki wa Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Yo Jong, uheruka kujya muri Korea y’Epfo mu ruzinduko rw’iminsi itatu, akanitabira imikino Olimpiki yo mu Bukonje mu kwezi gushize.

Kim Yo Jong yanabonanye na Perezida Moon, amugezaho ubutumire ngo azasure Korea ya Ruguru mu gihe gikwiriye.

Intumwa zizajya muri Korea ya Ruguru zizafata indege yihariye, ku wa 5 Gashyantare 2018, nyuma ya saa sita zigana Pyongyang, zirareyo joro rimwe.

Nyuma yo kugaruka i Seoul mu gutanga ubutumwa, izo ntumwa zizakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gutanga ubujyanama bushingiye ku byavuye mu biganiro i Pyongyang.

Umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi rwa Amerika (CIA), Mike Pompeo , yaherukaga kuvuga ko Korea ya Ruguru ishobora kuba ibura amezi make gusa kugira ngo ibe irangije gukora igisasu ishobora kurasa muri Amerika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje kenshi ko zizanyura inzira y’ibiganiro na Korea ya Ruguru ariko igomba kubanza guhagarika umugambi wo gucura intwaro za kirimbuzi.

CNN yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Donald Trump yavuze ko Korea ya Ruguru iheruka kugaragaza ubushake bw’ibiganiro.

Yagize ati "Barahamagaye mu minsi mike ishize baravuga ngo dukeneye kuganira. Naravuze nti ‘natwe ni uko ariko mugomba kubanza guhagarika umugambi w’intwaro kirimbuzi. Rero mureke turebe uko bizagenda’.”

Kuwa Kane w’iki Cyumweru, Perezida wa Korea y’Epfo, Moon Jae-in yagiranye ibiganiro na Perezida wa USA, Donald Trump, amugezaho gahunda ye yo kohereza intumwa muri Korea ya Ruguru ndetse abayobozi bombi bemeranya gukorana bya hafi uko ibiganiro hagati ya Korea zombi bizagenda bigera ku zindi ntambwe.

Perezida wa Korea y’Epfo, Moon Jae-in yaganiriye na Perezida wa USA, Donald Trump ku kibazo cya Korea ya Ruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza