Koreya y’Epfo: Perezida mushya yarahiye, yiyemeza kuzahura umubano na Koreya ya Ruguru

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 Gicurasi 2017 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Perezida mushya wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in yarahiriye gutangira inshingano ze ndetse atangaza ko mu byo ashyize imbere ari ukuzahura ubukungu n’umubano na Koreya ya Ruguru.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2017, nibwo Jae-in w’imyaka 64 yatorewe kuyobora Koreya y’Epfo ku majwi 41.1%, asimbuye Park Geun-hye wegujwe kubera ibyaha ashinjwa birimo na ruswa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo Moon yarahiye nka perezida akaba yavuze ko yiteguye gusura Koreya ya Ruguru.

Ati “Ni biba ngombwa nzahita nerekeza Washington. Nzanajya kandi Beijing na Tokyo, ndetse na Pyopgyang ariko mu nzira zikwiye.”

Moon kandi yavuze ko azagirana ibiganiro bikomeye na Leta ya Amerika n’u Bushinwa ku bikorwa byo gushyira muri iki gihugu ibikoresho bihagarika ibisasu bya kirimbuzi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itarebana neza na Koreya ya Ruguru.

Moon wari umunyamategeko uharanira Uburenganzira bwa muntu ndetse akaba akomoka ku mubyeyi wahunze aturutse muri Koreya ya Ruguru, yiyemeje kandi kunga igihugu cyari cyaciwemo ibice n’ibibazo bya ruswa byatumye Geun-hye asimbuye yeguzwa.

Yavuze kandi ko azitsa cyane ku kuzamura ubukungu no gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’iki gihugu.

Nk’uko BBC yabyanditse, Moon ntiyahwemye kugaragaza ko adashyigikiye ubuyobozi bwamubanjirije, bwatumye umubano na Koreya ya Ruguru urushaho kuzamba kandi bukananirwa guhagarika iki gihugu mu ikorwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi.

Kuva intambara ya Koreya yarangira mu 1953, habaye inama ebyiri gusa zahuriyemo abakuru b’ibihugu byombi. Mu 2007, ubwo yakoraga mu biro bya perezida, yagize uruhare mu gutegura imwe muri zo.

Abakuru b’ibihugu bitandukanye birimo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buyapani, bose bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Moon, kandi ko biteguye gukorana nawe mu gukemura ibibazo na Koreya ya Ruguru.

Moon Jae-in yiyemeje kubyutsa umubano na Koreya ya Ruguru/Ifoto: Getty Images

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza