Koreya ya Ruguru ishobora guhurira na Amerika mu biganiro no guhagarika ikorwa ry’intwaro z’ubumara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Werurwe 2018 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Koreya ya Ruguru yemeje ko ifite ubushake bwo kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no kuba yahagarika ikorwa ry’intwaro z’ubumara mu gihe yakwizezwa umutekano wayo.

Iyi ngingo yakomojweho kuri uyu wa Mbere ubwo abategetsi ba Koreya y’Epfo bagiranaga ibiganiro by’imbonekarimwe na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un i Pyongyang.

Koreya y’Epfo yatangaje ko Kim Jong-un yahamije ko afite ubushake bwo guhurira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biganiro ndetse igihugu cye kibaba cyahagarika ibikorwa byo kugerageza intwaro z’ubumara.

Kuva mbere hose ariko Koreya ya Ruguru yari yaririnze kwemera ko ishobora guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Abategetsi ba Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo bemeranyijwe guhurira mu nama izabera i Seoul mu kwezi gutaha nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Iyi nama izaba ibaye iya mbere mu myaka icumi ishize n’iya mbere kuva Kim Jong-un yajya ku butegetsi muri Koreya ya Ruguru.

Itangazo ry’Ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo rigira riti “ Koreya ya Ruguru yagaragaje ubushake bwo kureka ikorwa ry’intwaro z’ubumara. Igisirikare nikidakomeza kwotswa igitutu ndetse umutekano w’igihugu ugasugira nta mpamvu yo gukomeza gukora intwaro z’ubumara.”

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru byatangaje ko Perezida Kim yakiranye ubwuzu itsinda ryaturutse mu gihugu gituranyi bakagirana ibiganiro birimo gusasa inzobe.

Kim na mugeni we wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in bemeranyijwe gushyiraho umurongo wa telefone itishyurwa bazajya bahuriraho.

Ibihugu byombi ubusanzwe byarebana ay’ingwe byohereje ababihagarariye mu mikino olempike yabereye muri Koreya y’Epfo muri Gashyantare.

Icyakora Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabifashe nk’ibidafite agaciro mu gihe cyose Koreya ya Ruguru itaratera intambwe yo kwisubiraho ku ikorwa ry’intwaro z’ubumara cyane cyane ishingiye ku igerageza ryabyo mu bihe bishize.

Itsinda riturutse muri Koreya y’Epfo rirateganya gukorera uruzinduko i Washington muri iki cyumweru aho zizaganira n’abategetsi muri icyo gihugu ku byaganiriweho mu mubonano na Koreya ya Ruguru.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zatangaje ko zizajya mu biganiro na Koreya ya Ruguru ari uko yemeye guhagarika intwaro zayo z’ubumara.

Nyuma y’aho inkuru ivuye muri Koreya y’Epfo isakaye, Donald Trump yagize ati “ Isi iri maso kandi irategereje.Birashoboka ko cyaba ari icyizere kiraza amasinde ariko Amerika yiteguye kwihagararaho mu byerekezo byombi."

Visi Perezida Mike Pence, yongeyeho ati “ Aho duhagaze ntihazahinduka igihe cyose tubona ko hari intambwe yizewe, ifatika mu bijyanye n’ihagarikwa ry’intwaro z’ubumara.”

Intumwa za Koreya y'Epfo zahuye n'iza Koreya ya Ruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza