Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu kirimbuzi cyo mu bwoko butazwi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cy’ubumara cyo mu bwoko butaramenyakana.

Icyo gisasu cyageragejwe saa kumi n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Kane mu burengerazuba bw’icyo gihugu.

Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko icyo gisasu cyageragerejwe mu gace ka Sino-ri kari mu Ntara ya Pyongbuk.

CNN ivuga ko agace ka Sino-ri kazwiho kuba kabarizwamo ahantu hagera kuri 20 hakorerwamo ibisasu kirimbuzi muri Koreya ya Ruguru.

Ibyo bibaye nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru Koreya ya Ruguru igerageje ibindi bisasu.

Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko ibyo bisasu byageragejwe kuwa Gatandatu ushize nta kidasanzwe kirimo ahubwo ari uburyo busanzwe bwo kugerageza ubushobozi bw’ubwirinzi bwabo.

Icyakora bamwe mu nzobere mu by’intwaro bamaze kubona ifoto y’igisasu Koreya ya Ruguru yagerageje, batangaje ko ibyo bisasu bishobora kuba ari ubwoko bushya bufite ubushobozi bwo kugera kure.

Iri gerageza ry’ibisasu ryaherukaga mu 2017, riteye benshi impungenge ku biganiro byari biri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru hashakwa uburyo icyo gihugu cyarekera aho gucura no kugerageza ibisasu kirimbuzi.

Ibyo biganiro bimaze guhuza inshuro ebyiri Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru, icyakora biherutse gusozwa igitaraganya nta mwanzuro ugezweho.

Koreya ya Ruguru yinjiye mu biganiro ishaka ko Amerika iyikuriraho ibihano yagiye iyifatira no kugira uruhare ngo ibyafashwe na Loni bikurweho. Amerika nayo yasabye icyo gihugu kubanza gusenya ahantu hose hacurirwa intwaro kirimbuzi.

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu kitazwi ubwoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza