Kwibuka ni nk’umurunga uduhuza twese mu gihe duhanganye n’ibibazo by’ahazaza- Nick Clegg

Yanditswe na
Kuya 28 Mutarama 2014 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Nick Clegg, Minisitiri w’intebe wungirije w’u Bwongereza, ku wa 27 Mutarama 2014, yitabiriye ibikorwa byahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, aho yagize icyo avuga ku gikorwa cyo Kwibuka, we afata nk’umurunga uhuza abantu bose mu gihe bahanganye n’ibibazo by’ahazaza. Urubuga rwa Leta y’u Bwongereza, gov.uk, dukesha iyi nkuru, ruvuga ko uyu muhango wabereye mu muhanda wa “King’s Cross station” mu Bwongereza ukaba waritabiriwe na Ben Helfgott ndetse na Sabrina Miller bombi barokotse Jenoside (...)

Nick Clegg, Minisitiri w’intebe wungirije w’u Bwongereza, ku wa 27 Mutarama 2014, yitabiriye ibikorwa byahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, aho yagize icyo avuga ku gikorwa cyo Kwibuka, we afata nk’umurunga uhuza abantu bose mu gihe bahanganye n’ibibazo by’ahazaza.

Umunyarwanda Eric Murangwa kumwe n'abayahudi Ben Helfgott na Sabrina barokotse Haulocost na Nick Clegg minisitiri w'intebe wungirije w'u Bwongereza

Urubuga rwa Leta y’u Bwongereza, gov.uk, dukesha iyi nkuru, ruvuga ko uyu muhango wabereye mu muhanda wa “King’s Cross station” mu Bwongereza ukaba waritabiriwe na Ben Helfgott ndetse na Sabrina Miller bombi barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, ndetse n’Umunyarwanda Eric Murangwa, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, kuri ubu akaba afite umuryango yise Football for Hope Peace and Unity, aho yunga Abanyarwanda abinyujije muri uyu mukino.

Nick Clegg yagize ati: “Twibuka by’igihe gihoraho Jenoside yakorewe Abayahudi, kuko habayeho kwibagirwa twaba turimo kugana mu nzira yo kongera kugwa muri iri kosa ry’ahahise. Kwibagirwa byagereranywa n’igikorwa cy’ubugambanyi bw’abahuye n’aya mahano. Ni igikorwa kidakwiriye urubyiruko rw’igihe tugezemo.”

Nick Clegg yakomeje avuga ko kwibuka ibyabaye mu gihe cyahise, bidakwiye gufatwa nkaho ari ukwibuka ibyahise ahubwo ni igikorwa gifitiye abarokotse akamaro, kuko bibagaragarira ko hari abifatanije nabo. Kwibuka Abayahudi bazize Jenoside bizakorwa ahantu hasaga 2000 mu Bwongereza hose.

Nick Clegg hamwe n'abacitse ku icumu rya za Jenoside mu bihe byo kwibuka iyakorewe Abayahudi mu bwongereza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza