Kwiyamamaza kwa Hillary Clinton kwajemo agatotsi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 Kanama 2016 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Ababyeyi b’Abanyamerika babiri biciwe mu gitero cy’iterabwoba cyabereye mu mujyi wa Benghazi muri Libya mu 2012, batanze ikirego bashinja umukandida w’Aba-Democrates, Hillary Clinton, uburangare bwaturutseho urwo rupfu.

Ejo kuwa mbere nibwo Patricia Smith na Charles Woods, ababyeyi ba Sean Smith na Tyrone Woods, batanze ikirego mu rukiko rwo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, bavuga ko Clinton wari Umunyamabanga wa Leta yagize uruhare muri icyo gitero ndetse akanasebanya abinyujije mu itangazo yasohoye icyo gihe.

Sean Smith yari umuyobozi ushinzwe gucunga amakuru, naho Woods akaba umuyobozi mu rwego rw’umutekano, bombi bakoreraga i Benghazi.

Muri icyo kirego bavuga ko igitero cya Benghazi cyatewe ahanini n’uburangare bwa Clinton ku kwita ku makuru y’ibanga, bigatuma hamenyekana aho abakozi ba USA bari baherereye muri Libya.

Ibi babishingira ku byatangajwe na James Comey ku iperereza ryakozwe na FBI, wavuze ko ububiko bwa E-mail bwite ya Clinton byashobokaga ko icyo gihe umwanzi abasha kubwinjiramo. Gusa avuga ko FBI itigeze ibona ako kanya ibihamya by’uko yaba yarinjiwemo.

Iki kirego kivuga ko Clinton yasohoye itangazo ry’ibinyoma, ririmo gusebanya, kutita ku bintu kandi ryuzuyemo ubugome.

Abo babyeyi bavuga ko ubwo bahuraga na Hillary Clinton, nyuma y’urupfu rw’abana babo, yababwiye ko kiriya gitero cyaturutse kuri video yasebyaga Muhammad, ariko nyuma akanga kubitangariza mu ruhame.

Mu ijambo yagejeje mu nama y’Aba-Républicains, Smith yavuze ko ashinja Hillary Clinton uruhare rwe bwite mu rupfu rw’umuhungu we.

Umuvugizi wa Clinton mu bikorwa byo kwiyamamaza, Nick Merrill, yasubije ko habayeho amaperereza icyenda kuri kiriya gitero kandi nta n’umwe wigeze abona ibihamya by’uko Clinton yigeze agira uruhare rubi muri icyo gitero.

umukandida w’Aba-Democrates, Hillary Clinton

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza