Land Cruiser V8 zishobora kuvanwa ku isoko rya Amerika mu myaka mike

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Kanama 2019 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Imwe mu nkuru ikomeje gutindwaho ku isoko mpuzamahanga ry’imodoka, ni ukuba bitarenze umwaka wa 2022 imodoka ikomeje guca ibintu mu bihugu bya Afurika izwi nka Toyota Land Cruiser ifite moteri ya V8, izaba yakuwe ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni imodoka ifite imitere yahawe mu 2007 ndetse mu 2016 iza kuvugururwa, ariko mu bihugu biteye imbere bamaze kuyibona nk’itakijyanye n’igihe.

Ni imodoka byo itanga umutuzo mo imbere, yigiye hejuru, ifite ingufu zo kugenda mu mihanda uko yaba imeze kose haba kumanuka imisozi, gutambika ibibaya no gusimbuka imikuku, ariko igiciro cyayo ku ruganda cya $85,000, gifatwa nk’igihanitse cyane. Nibura uyashyizwe mu mafaranga y’u Rwanda ni miliyoni 78 Frw.

Ayo mafaranga ku masoko abaho imodoka zihendutse nk’i Burayi na Amerika ni menshi kuko arimo imodoka nyinshi kandi zikora byinshi bingana nk’iby’izi Land Cruiser, nibura hagati ya $20 000 na $40 000.

Izi nkuru zijya gutangira, umunyamakuru ukomeye wa Motor Trend witwa Jonny Lieberman, yanditse kuriInstagram ko yabonye amakuru ko izi modoka zishobora kuva ku isoko rya Amerika mu 2022.

Ati “Inkuru mbi. Namenye ko imodoka ikomeye, itangaje, ihenze ya Toyota Land Cruiser, izava ku isoko rya Amerika nyuma ya 2022. Biratangaje. Kubera iki? Ku bihumbi $86000 irahenze cyane ku buryo bigoye kuyicuruza ku isoko.”

Mu butumwa yasubijwe, umukozi ushinzwe itumanaho ku bikoresho bya Toyota, Josh Burns, yavuze ko kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa kuri iyi gahunda.

Ati “Land Cruiser ni imodoka y’amateka yahamije izina rya Toyota nk’uruganda rukomeye, rwizewe kandi rukora ibiramba. Nubwo tudashobora ku biri imbere, Kugza ubu nta cyemezo kirafatwa cyo guhagarika gucuruza Land Cruiser muri Amerika.”

Kuba atahakanye yeruye, byafashwe nk’ibica amarenga ko iyo gahunda ihari, nubwo hatarafatwa icyemezo cya ku buryo bizakorwa n’igihe bizakorwa. Biteganywa ko mu kuzivana ku isoko, izi Land Cruiser zizavugururwa bikomeye, zikava ku miterere zahawe mu 2008.

Land Cruiser ni imodoka zizwiho ingufu no gutanga umutuzo ku bazigendamo
Izi modoka zishobora kuva ku isoko rya Amerika mu myaka mike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza