Leta ya New York yatanze ikirego gisaba gusesa umuryango washinzwe na Trump

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Kamena 2018 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Intumwa Nkuru ya Leta ya New York ku wa Kane yajyanye mu rukiko Umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza wa Perezida Donald Trump, iwushinja gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko ndetse iwusabira guseswa.

Muri iki kirego kandi Barbara Underwood yanareze abagize inama y’ubutegetsi ya Trump Foundation barimo abahungu Eric na Donald Jr ndetse n’umukobwa we Ivanka abashinja kutubaha amategeko ya leta ya New York, n’agenga imiryango ikora ibikorwa by’ubugiraneza.

Underwood avuga ko nk’uko byagaragajwe n’iperereza bakoze, uyu muryango wamaze imyaka isaga 10 ukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo no gutegura no kuyobora gahunda zirebana no kwiyamamaza kwa Trump.

CNN yatangaje ko icyo Leta ya New York isaba ari uko uyu muryango waseswa ndetse ugatanga amande ya miliyoni 2.8 z’amadolari. Ikindi n’uko Trump agomba kubuzwa kuyobora umuryango udaharanira inyungu muri iyi leta mu gihe cy’imyaka 10.

Ibikubiye muri iki kirego bigaragaza ko Trump Foundation yagiye ikoresha amafaranga yayo mu bikorwa bigamije guteza imbere inyungu bwite za Trump, ahatanzwe urugero rw’ibihumbi 100 by’amadolari byakoreshejwe mu gukemura ikibazo yari afitanye na hotel ya Mar-a-Lago iherereye muri Florida.
Hari n’ikindi gihe uyu muryango wishyuye ibihumbi 158 by’amadolari mu kurangiza ikirego cyarimo ikipe ya Trump National Golf Club mu 2008, n’andi ibihumbi 10 yakoreshejwe mu kwishyura igishushanyo cye cyari muri cyamunara ya Trump National Doral i Miami.

Underwood yagize ati “Uku si ko imiryango yigenga ikwiye gukora, ndetse ibiro byanjye birashaka ko uyu muryango n’abayobozi bawo bahanirwa gukoresha nabi umutungo ugenewe ibikorwa by’ubugiraneza.”

Trump Foundation ndetse n’Ibiro bya Perezida byagaragaje ko ibivugwa ari ibinyoma ndetse bifite ikindi kibyihishe inyuma, kuko usubiye mu bikorwa byawo usanga uyu muryango umaze gukoresha miliyoni 19 z’amadolari mu bikorwa by’ubugiraneza, mu gihe wo wakiriye miliyoni 18 gusa.

Abinyujije kuri Twitter, Trump yanenze Underwood avuga ko atiyumvisha ukuntu ashyize imbere gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wa Eric Schneiderman yasimbuye, nyuma yo gushinjwa guhohotera abagore.

The Donald J. Trump Foundation ni umuryango wigenga ukora ibikorwa by’ubugiraneza uherereye muri Leta ya New York, washinzwe na Perezida Donald Trump mu 1988 ndetse akaba ari nawe uwuyobora.

Barbara Underwood yagejeje umuryango washinzwe na Trump mu nkiko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza