Loni ishobora gutesha agaciro icyemezo cyo gufata Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Ukuboza 2017 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Akanama gashinzwe umutekano muri Loni kari gusuzuma ubusabe kashyikirijwe bwo gutesha agaciro icyemezo Perezida Donald Trump aherutse gufata cyo kwemeza Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel.

Misiri niyo yashyikirije ako kanama ubwo busabe kuri uyu wa Gatandatu mu izina ry’ibihugu byo mu Barabu, bwanditse kuri paji imwe nkuko Reuters yabitangaje.

Ibihugu bigize ako akanama biravugwa ko bizatora kuri ubwo busabe mu cyumweru gitaha kugira ngo byemerwe birasaba ko nibura ibihugu icyenda muri 15 biri mu Kanama k’umutekano muri Loni bitora bishyigikira ubwo busabe.

Icyemezo cya Trump cyo kwemeza Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel cyateje impaka hirya no hino ku isi. Amerika yatangaje ko igiye no kwimura Ambasade yayo ikayivana Tel Aviv igashyirwa i Yeruzalemu.

Ubusabe bwashyikirijwe akanama ka Loni gashinzwe umutekano buvuga ko icyemezo cyose kigamije guhindura imimerere ya Yeruzalemu kidakwiriye agaciro mu mategeko. Busaba kandi ibindi bihugu kudashyigikira umugambi wo kwimurira ambasade zabyo muri Yeruzalemu.

Umwaka ushize ako kanama ka Loni katoye ko Loni itazemera impinduka zose zireba Umujyi wa Yeruzalemu, uretse izivuye mu biganiro hagati ya Israel na Palestine.

Israel yiyometseho uburasirazuba bwa Yeruzalemu mu mwaka wa 1967, ariko ntibyigeze byemerwa ku rwego mpuzamahanga.

Ibendera rya Israel mu Mujyi wa Yeruzalemu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza