Gushyiraho Minisitiri w’Intebe ni ingenzi cyane kuri Macron wifuza kwitwara neza mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo azabashe gushyira mu bikorwa amavugurura mu bukungu yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga.
Ku Cyumweru ni bwo Macron w’imyaka 39 yarahiriye kuyobora u Bufaransa mu birori byabereye mu biro by’umukuru w’igihugu, nyuma yo gutsinda amatora yabaye tariki ya 7 Gicurasi 2017.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo Macron yakomeje kugira ibanga uzaba Minisitiri w’Intebe, benshi bakomeje gushyira mu majwi Edouard Philippe uyobora akarere ka Le Havre, abandi bakemeza ko ari Christine Lagarde uyobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.
Macron kandi arateganya gusura u Budage, aho we na Merkel baganira kuri byinshi birimo n’ahazaza h’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU.
Mu cyumweru gishize ishyaka rye En Marche ryatangaje abakandida 400 barimo n’umunyarwanda, bagomba guhatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe muri Kamena.
Macron watsinze amatora ku majwi 66%, ahigitse Marine Le Pen bari bahanganye, ni we mukuru w’igihugu muto ugiye kuyobora u Bufaransa nyuma.

TANGA IGITEKEREZO