Mark Zuckerberg yakuye Buffet ku mwanya wa gatatu mu baherwe ku Isi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 Nyakanga 2018 saa 09:44
Yasuwe :
1 0

Mark Zuckerberg washinze ndetse akaba ari nawe uyobora urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize umutungo we wageze kuri miliyari 81.6 z’amadolari, bimuhesha kuza ku mwanya wa gatatu ahigitse Warren Buffet.

Ni ku rutonde rw’abaherwe rwakozwe n’ikinyamakuru Bloomberg (Bloomberg Billionaire Index). Yaje kuri umwanya nyuma y’uko y’imigabane ya Facebook yiyongereye ku kigero cya 2.4%, bituma arusha Buffet washinze Berkshire Hathaway miliyoni zigera kuri 373 z’amadolari.

Ni ubwa mbere imyanya itatu ya mbere kuri uru rutonde yihariwe n’abantu bari mu ikoranabuhanga, kuko ku mwanya wa mbere haza Jeff Bezos washinze Amazon ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 141 z’amadolari, agakurikirwa na Bill Gates wa Microsoft ufite miliyari zisaga 90 z’amadolari.

Buffet wigeze kuza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde, nawe akomeje kugaragaza inyota yo kwinjira mu ikoranabuhanga aho mu ntangiriro z’uyu mwaka yaguze imigabane miliyoni 75 muri Apple, yaje yiyongera kuri miliyoni 165 Berkishire Hathaway yari isanzwe ifitemo.

Uyu muherwe w’imyaka 87 umutungo we ugenda usubira inyuma ahanini kubera ko imbaraga nyinshi azishyira mu bikorwa by’ubugiraneza. Kuva mu 2006 amaze guha imiryango ifasha imigabane ya Berkishire Hathaway ingana na miliyoni 290, ifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari.

Zuckerberg uza ku rutonde rw’abantu bakize cyane ku Isi akiri muto dore ko afite imyaka 34 gusa, nawe yigeze gutangaza ko ateganya gutanga 99% by’imigabane afite muri Facebook.

Mark Zuckerberg ubu ni uwa gatatu ukize ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza