Martin Fayulu yasabye Perezida Tshisekedi kwegura

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Mata 2019 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Martin Fayulu, umwe mu bayobozi b’ihuriro ry’amashyaka ryiswe Lamuka yasabye Perezida Félix Tshisekedi kwegura ngo kuko ntaho aganisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Fayulu wiyamamaje mu matora aherutse agatsindwa, yavuze ko ingengo y’imari yakabaye ikoreshwa umwaka wose, Tshisekedi amaze kuyikoresha mu minsi ijana.

Yavuze ko atiyumvisha uburyo igihugu kimara amezi atatu kitagira Minisitiri w’Intebe na Guverinoma, nkuko Radiookapi yabitangaje.

Ubwo yari mu nama i Kinshasa kuri iki Cyumweru yagize ati “Nagarutse, ubu tugiye gusaba umuvandimwe Félix Tshisekedi kwegura. Hashize iminsi 94 nta Minisitiri w’Intebe , ibyo bisobanuye ko ntacyo dufite hano muri Repubulika Demokarasi ya Congo.”

Tshisekedi aherutse gutangaza ko akiganira n’andi mashyaka by’umwihariko Ihuriro FCC rya Joseph Kabila ngo hemezwe uzaba Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye.

Fayulu yabwiye abaturage ko bafite imbaraga nyinshi zo gukuraho ubutegetsi nkuko byagenze muri Algeria na Sudani.

Yagize ati "Abaturage nimwe ngabo zikomeye cyane muri iyi si. Muri Sudan na Algeria abaturage nibo birukanye abayobozi. Niko tugomba kubigenza hano kuri Kabila na Tshisekedi."

Fayulu yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko abanyapolitiki barimo Moїse Katumbi, Jean Pierre Bemba na Mbusa Nyamwisi bagiye kuva mu buhungiro.

Abo bagabo n’abandi bagize amashyaka atavuga rumwe na Leta baherutse kwiyemeza gukomeza ihuriro Lamuka rikaba umutwe wa politiki uzajya uyoborwa n’umwe muri bo buri mezi atatu.

Katumbi ni we watorewe kubanza kuwuyobora mu mezi atatu ataha.

Martin Fayulu yatsinzwe na Tshisekedi mu matora yabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Yanze kwemera ko yatsinzwe hitabazwa urukiko rurengera Itegeko Nshinga narwo rwemeza ko Tshisekedi ari we watsinze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza