Melania Trump aterwa agahinda n’abana batandukanywa n’imiryango ku mipaka

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 18 Kamena 2018 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abantu batari bake bakomeje kwamagana amategeko agenga abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, umugore wa Perezida Donald nawe yagaragaje ko afite agahinda ko kuba abana basigaye batandukanywa n’imiryango yabo ku mipaka.

Ubutegetsi bwa Trump bwashyizeho politiki igeza imbere y’ubutabera buri muntu wese ufite imyaka y’ubukure ugerageza kwinjira muri Amerika mu buryo buranyije n’amategeko.

Kuri ubu iyo umubyeyi atawe muri yombi atandukanywa n’abana be, ntihanabeho kugaragaza inzira bizanyuramo ngo yongere guhura nabo uretse imirongo itishyurwa bashobora guhamagara babashakisha.

Ibi bitandukanye cyane n’uko byakorwaga n’abamubanjirije, aho abafite abana bajyanwaga mu nkiko zirebana n’abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Melania Trump abinyujije ku muvugizi we yagarutse kuri iki kibazo gikomeje kugaragara ku mipaka ndetse n’agahinda bimutera.

Muri iri tangazo, Stephanie Grisham, ushinzwe itumanaho yavuze ko Melania yanga kubona abana batandukanywa n’imiryango yabo, gusa afite icyizere ko impande zombi zizahura zigafatanga gukora amavugurura arebana n’abimukira anoze.
Yagize ati “Yemera ko tugomba kuba igihugu cyubahiriza amategeko yose, ariko nanone kikaba igihugu kiyoborana umutima.”

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko Melania wiyemeje kurushaho kuzamura imibereho y’abana mu gihe cye nk’umugore wa perezida, muri gahunda ze harimo n’ibiganiro ku birebana n’imiryango n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka, ingingo ikomeje kuvugwaho cyane muri iyi minsi.

Politiki irebana no kugeza imbere y’ubutabera abinjira muri Amerika mu buryo butemewe yatangajwe ku ya 7 Gicurasi. Guhera tariki ya 19 Mata-31 Gicurasi habarurwa abana bagera ku 2000 batandukanye n’ababyeyi n’abashinzwe kubarera.

Perezida Trump ntiyahwemye kugaragaza ko iki kibazo kigirwamo uruhare n’aba- démocrate, abinyujije kuri Twitter ku wa Gatandatu akaba yaravuze ko kizakemuka ari uko bemeye gukorana n’aba- républicain mu gushyiraho itegeko rishya.

Melania Trump yagaragaje ko adashyigikiye itegeko rirebana n'abinjira n'abasohoka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza