Michael Gove yinjiye mu rugamba rw’abahataniye umwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibidukikije mu Bwongereza, Michael Gove, yabaye umukandida wa munani wagaragaje inyota yo kwicara ku ntebe ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza asimbuye Theresa May uherutse gutangaza ubwegure bwe.

Tariki ya 24 Gicurasi 2019 nibwo Theresa May yatangaje ko agiye kwegura ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishyaka rya Conservative bizatuma , ibintu bizatuma hanashakwa Minisitiri w’Intebe mushya.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 62 azava ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka itatu, ku wa 7 Kamena 2019.

Michael Gove yatangaje ko aziyamamariza uwo mwanya ku wa 26 Gicurasi 2019.

Gove yabwiye abanyamakuru iwe mu rugo ko “Ndemeza ko nzashyira izina ryanjye imbere mu bahataniye umwanya wa Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.’’

Yakomeje avuga ko “Ndizera ko niteguye kunga ishyaka ry’aba-Conservative n’irya Unionist, yiteguye Brexit, no kuyobora iki gihugu cy’igihangange.’’

Urutonde rw’abagaragaje inyota yo kumusimbura yarusanzeho abarimo Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza.

Ni amateka agiye kongera kwisubiramo kuri aba bagabo kuko mu 2016 ubwo David Cameron wari Minisitiri w’Intebe yatangazaga ubwegure bwe, bari bahatanye. Icyo gihe Johnson yivanye mu matora ubwo Gove yatangazaga ko aziyamamaza.
Gove yatangiye kotswa igitutu mu 2016 mu cyafashwe nk’ubugambanyi nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza nyuma y’amahari yakurikiye kamarampaka ku kwivana muri EU yagaragaje ko benshi mu Bongereza bashaka kuva muri uwo muryango.

Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko u Bwongereza buhanganye no gushyiraho Minisitiri w’Intebe mu gihe igihugu kirimo ukutavuga rumwe hagati y’abanyapolitiki ku bijyanye n’icyerekezo cyo kwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Minisitiri w’Intebe mushya biteganyijwe ko azatorwa mbere ya Nyakanga 2019 mu gihe Thereza May azaba akiri kuri uwo mwanya nk’uw’agateganyo.

Michael Andrew Gove ni umunyamakuru, akaba n’umunyapolitiki uri ku mwanya wa Minisitiri w’Ibidukikije, Ibiribwa n’Iterambere ry’Icyaro amazeho imyaka ibiri.

Uyu mugabo w’imyaka 51 wavukiye Edinburgh, abarizwa mu Ishyaka rya Conservative Party. Mu nshingano za politiki yahawe zirimo kuba Minisitiri w’Uburezi (2010 -2014) n’uw’Ubutabera (2015-2016).

Inkuru bifitanye isano: May yatangaje ubwegure bwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Minisitiri w’Ibidukikije mu Bwongereza, Michael Gove, yatangaje ko aziyamamariza umwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza