Michelle Obama yabwiye abagore batoye Trump ko bitesheje amahirwe akomeye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Michelle Obama, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barrack Obama, yavuze ko abagore batoye Donald Trump aho gutora Hillary Clinton biyambuye ijambo.

Michelle yavuze ko bibabaje kuba hari abagore batoye Trump kubera ko babibwirijwe.

Ubwo yari mu nama mu mujyi wa Boston kuri uyu wa Gatatu, Michelle utagikunda kuvugira mu ruhame kuva umugabo we yava ku butegetsi yagize ati“Umugore utaratoye Hillary Clinton yiyambuye ijambo. Bivuze ko twe abagore twarebaga abo bakandida babiri, ukavuga uti uriya mugabo ni we mwiza, ijwi rye riranyuze.Kuri njye ibyo bivuze ko udaha agaciro ijwi ryawe, ukora ibyo ubwirijwe.”

Michelle yakomeje avuga ko amatora aherutse ya Perezida ari cyo kintu cya mbere kimuza mu mutwe nyuma yo kuva muri politiki. Ati “Iyo ubirimo, nta munota ubona wo kubitekerezaho. Aya niyo mahirwe nabonye mu myaka umunani cyangwa icumi ishize yo kubitekerezaho.”

Nubwo hari byinshi yagaragaje ko adashyigikiyemo Trump, Michelle yavuze ko uko byagenda kose ari Perezida gusa amugira inama yo kutitegura ubufasha bwinshi ku bamubanjirije.

At “Turifuza ko Perezida uriho imigambi ye igenda neza kuko turi abaturage b’iki gihugu. Niwe mugaba w’ikirenga wacu, yaratowe. Biragoye kuyobora mu gihe hari abantu bakuvugaho ibyo bishakiye. Iyo uri muri uriya mwanya, ubona abakubanjirije bakwitaje, bakakureka ukayobora. Baza iyo babisabwe kandi bagaharanira ko icyo bavuze aba ari ikintu cyubaka.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ishyaka ryabifashijemo umugabo wanjye, ariko isomo twahakuye ari nabyo biri mu byo twibukirwaho, ni ukuyoborana ubwitonzi.”

Michelle yavuze ko imiyoborere ye n’umugabo we yaranzwe no kumenya icyo bavuga n’igihe cyo kukivuga nkuko CNN yabitangaje.

Michelle na Obama ntibakigaragara cyane mu ruhame kuva bava ku butegetsi.Obama aherutse kugaragara arwanya gahunda ya Trump yo gukuraho Obamacare, uburyo bwo kwivuza yasize ashyizeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza