Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yahawe iminsi 10 ngo yivugurure cyangwa yeguzwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Kamena 2017 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Abantu bakomeye mu ishyaka riyoboye u Bwongereza, Conservative and Unionist Party, bahaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Theresa May, iminsi 10 yo kugira ngo asubize igihugu ku murongo cyangwa akeguzwa nk’uko ibinyamakuru byinshi byatitangaje.

Nyuma y’umwanzuro aheruka gufata wo gutangaza amatora yihuse y’abagize Inteko Ishinga Amategeko akarangira ishyaka rye ritakaje ubwiganze, ubu Theresa May aranengwa uburyo yitaye ku kibazo cy’inkongi iheruka kwibasira Grenfell Tower yahitanye abasaga 58.

Bivugwa ko yageze aho inkongi yabereye ntabonane n’abayirokotse, yongera kuvuga ko hatanzwe n’ubufasha buhagije nyamara abaturage bigaragambya babyamagana.

Mu minsi ishize nabwo mu gihe u Bwongereza bwibasirwaga n’ibitero by’iterabwoba, May yanenzwe cyane ko ubwo yagiriraga ububasha ku nzego z’umutekano yagabanyije umubare w’abazigize bitwaza imbunda kimwe no muri polisi.

Icyizere uyu mugore w’imyaka 60 yari afitiwe nk’umuyobozi ukomeye cyatangiye kugabanuka mu mboni z’abantu bakomeye mu ishyaka, ku buryo mu baminisitiri n’abadepite hari benshi bashaka ko avaho.

Sunday Times yatangaje ko Ijambo ry’Umwamikazi mu byumweru bibiri imbere rizatuma abadepite bagaragaza niba hari icyizere bafitiye guverinoma, nk’uko umwe mu bahoze ari abaminisitiri utashatse ko amazina ye atangazwa yabivuze.

Yagize ati “Agiye kugenda mu gihe cya vuba. Igihe gikomeye kizaba kuwa 28 na 29, ubwo hazaba hakorwa itora kuri gahunda za guverinoma umwamikazi azatangaza.’’

Uwo munsi uzwi nka Queen’s speech, nibwo hasomwa ijambo ry’Umwamikazi kuri gahunda z’umwamikazi zizashyirwa mu bikorwa na guveroma, rizasomerwa imbere y’abagize inteko ishinga amategeko. Iyo ritanyuze abagize inteko ishinga amategeko bituma guverinoma yose iseswa umwamikazi agashyiraho indi.

Amakuru avuga ko hari n’abadepite benshi biteguye gusaba ko May yakurwaho icyizere, bagatanga ubusabe kuri komisiyo izwinka 1922 Committee, igizwe n’abadepite baba batari mu nzego za guverinoma, bafite ijambo rikomeye mu nteko.

Hari umuyobozi wavuze ko hari n’abafite “impungege ku mitekerereze ye muri iyi minsi.” Undi mu minisitiri we avuga ko “Akwiye kurekera aho kwiganyira, agahaguruka ubundi akayobora niba atabishoboye agomba kugenda.”

Ibyo niba bidakozwe, ashobora gukurwaho icyizere nk’uko byagenze kuri Iain Duncan Smith mu 2003.

Umwe mu badepite bakomeye yagize ati “Nakiriye ubutumwa bwinshi mu bo mpagaragariye bumbwira ngo ‘mugomba kumuvanaho vuba kuko buri munota arasa n’aho ari gushyira ishyaka mu bibazo.”

Heidi Allen uhagarariye Cambridgeshire y’Amajyepfo we ngo yabwiye May ko agomba guhinduka cyangwa agatanga umwanya, kuko abaturage bakeneye “umuyobozi n’ishyaka byadufasha kurenga ibi bihe bikomeye,”

Hari n’itsinda ngo rifite umugambi ko rizamagana gahunda yose y’umwamikazi yazaza iha umwanya amasezerano na EU ashobora guha umwanya isoko rusange ry’ibihugu birimo n’u Bwongereza.

Abantu babiri bahoze ari aba minisitiri batangarije Sunday Telegraph ko May ari mu bihe bitoroshye, umwe avuga ko “May agomba kugenda vuba na bwangu”, cyane ko kuwa 28 na 29 Kamena aribwo hazaba hakorwa itora kuri gahunda zishyizwe imbere n’umwamikazi, ariko ngo bazatsindwa byanga bikunze.

Abashyigikiye Boris Johnson usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga na David Davis wo mu ishyaka Conservative , bavuga ko bakeneye ko habonka undi mukandida, aho byitezwe ko ari uwitwa Amber Rudd.

Mu cyumweru gishize nibwo Theresa May yirukanye Minisitiri wari ushinzwe Brexit, David Jones. Muri Sunday Times, uwo yanditsemo ko “gutera intambwe usubira inyuma kuri Brexit byaba ari ukugambanira icyizere wagiriwe” kandi bishobora guteza uburakari bw’abaturage.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Theresa May

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza