Abafaransa 79% ntibifuza ko Sarkozy ayobora igihugu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 24 Kanama 2016 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Nicolas Sarkozy uheruka gutangaza ko aziyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora ateganyijwe umwaka utaha, bigatungura abatari bake, ubushakashatsi bwakorewe ku bantu batandukanye bwagaragaje ko abagera kuri 79% batamwifuza ku buyobozi.

Tariki ya 22 Kamena 2016, Nicolas Sarkozy watsinzwe amatora ya Perezida wa Repubulika muri 2012 ku mwanya yari ahanganiye na François Hollande yatangaje ko agiye kongera kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora ateganyijwe muri 2017.

Inkuru yo kwiyamamaza kwa Sarkozy yakomeje gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye ku Isi, ku buryo bimwe byatangiye no gukora ubusesenguzi bugamije kureba uko Abafaransa bamwiyumvamo.

Ubushakashatsi bw’uko abantu babona ikintu runaka (sondage) bwakozwe ku bijyanye n’ibyo Sarkozy yatangaje bwakozwe na televiziyo BFM bwerekanye ko Abafaransa benshi batamwifuza.

Mu gusubiza ikibazo cyabazaga ngo murifuza ko Nicolas Sarkozy atorwa ku mwanya wa perezida muri 2017 ? Abagera kuri 21% basubije ko bamwifuza, mu gihe abagera kuri 79% basubije ko batamwifuza.

Abantu 67% mu babajijwe hagati y’amatariki 22- 23 Kanama 2016, bavuze ko bifuza Alain Juppé, naho 23% bagaragaza ko bifuza Sarkozy bakomoka mu ishyaka rimwe.

Ku ruhande rw’abari mu ishyaka ry’aba- Républicains ryahoze ryitwa UMP Sarkozy abarizwamo, abayoboke baryo 65% bagaragaje ko bashyigikiye Sarkozy mu matora y’ibanze, mu gihe 35% batifuza ko atorwa,nk’uko Le Parisien yabitangaje.

Gutanga kandidatire kwa Sarkozy kandi ngo bishobora gucamo ibice abayoboke b’ishyaka ry’aba-Républicains, rirmo bamwe babona abikwiye n’abandi babishidikanyaho.

Abagera kuri 49% babona ko azagirira akamaro u Bufaransa, 37% bakavuga ko ashobora kuzazana impinduka mu gihugu, naho 28% bakemeza ko ashobora kuzongera guhuza Abafaransa.

Benshi mu Bafaransa ngo ntibifuza ko Nicolas Sarkozy azatsinda amatora amwemerera kuyobora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza