Nibura miliyoni 30 z’Abanyamerika banywa amazi mabi ashobora gutera kanseri

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 11 Gicurasi 2017 saa 09:36
Yasuwe :
2 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora guhura n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi meza kuko kugeza ubu raporo ziri gukorwa zigaragaza ko nibura miliyoni 30 z’Abanyamerika mu baturage 326,474,013 bayituye bamaze igihe banywa amazi mabi.

Muri raporo yakozwe n’Inama Nkuru y’Igihugu yo Kurinda Umutungo Kamere (NRDC) yagaragaje ko mu mazi anyobwa muri Amerika haba harimo 15% by’imyanda ihumanya irimo n’uburozi bushobora gutera kanseri.

Iyi myanda inyobwa mu mazi rero ngo ishobora gutera kwangirika k’umwijima, impyiko, kanseri ndetse bikanateza ikibazo mu gihe cyo kubyara.

Amazi mabi arimo utwuma duto tw’uburozi tuzwi nka ‘lead’ ngo agira ingaruka zikomeye cyane ku bana bato kuko ashobora kubaviramo ubumuga ndetse no kwangirika kw’imikorere y’ubwonko.

Daily Mail itangaza ko abaturage bafite akaga ko kunywa aya mazi mabi ari abatuye mu duce tw’ibyaro usanga tugiye duhuriwemo n’abagera kuri 500, aba bakaba banagize 70% y’abakoreweho ubushakashatsi.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibijyanye n’Ubuzima muri NRDC akaba n’umufatanyabikorwa mu banditsi b’izi raporo, Erik Olson, yavuze ko Amerika iri guhura n’ikibazo cy’ingutu cyo kubura amazi meza.

Ati “Iki kibazo kiri mu buryo bubiri, nta ngamba zihamye zerekeranye n’ishyirwaho ry’amategeko agenga iminywere y’amazi meza ndetse turacyanywa ayanduye aturuka ku bikorwa remezo bya kera bigenda birushaho kwangirika.

Olson yongeyeho ati “ Twumva ntacyo bidutwaye iyo dufunguye amazi mu gikoni tukibwira ko dufite amazi meza nyamara turacyafite urugendo rurerure, uko ni ko kuri mu gihugu cyacu.”

Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Harvard mu 2016 bwagaragaje ko abasaga miliyoni esheshatu banywaga amazi arimo uburozi, ashobora gutera kanseri, umubyibuho ukabije, ubuhumyi ndetse byanateza ikibazo mu bijyanye n’imyororokere.

Leta 12 zibasiwe n’iki kibazo cy’ibura ry’amazi ni Texas, California, Florida, Pennsylvania, New Jersey, Georgia, Washington, Ohio, Arizona, Kentucky, Wisconsin na Maryland.

Iyi raporo yasohowe mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aherutse gutangaza ubusabe bw’uko ingengo y’imari yatangwaga mu Kigo cyo kubungabunga Ibidukikije yagabanywa. Aha harimo na miliyoni 600 z’amadorali yakoreshwaga mu bikorwa bijyanye no kubungabunga amazi, icyemezo gishobora gukoma mu nkokora umushinga wo gukemura iki kibazo.

Umubyeyi wo mu mujyi wa Flint agaragaza ko amazi mabi akomeje kwangiza ubuzima bwa benshi. Abana bagera ku bihumbi umunani bivugwa ko bagize ibibazo byo kunywa amazi mabi
Abakoreshaga amazi avuye mu mugezi wa Flint, uherereye mu Mujyi wa Flint muri Leta ya Michigan mu 2014, bijujutiye impumuro yayo, banavuga ko aryohera
Abigaragambya basabaga ko ikibazo cy’amazi cyashakirwa umuti urambye
Rimwe na rimwe Croix Rouge itanga amazi y'ingoboka ku batuye mu duce turimo ikibazo cy'amazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza