Norvège igiye kubimburira ibindi bihugu ku Isi mu gufunga umurongo wa FM

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Mutarama 2017 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Igihugu cya Norvège kigiye kubimburira ibindi mu gukuraho umurongo wa FM wavugiragaho radio nyinshi, hagamijwe ko hifashishwa uburyo bushya bwa ‘digital’, aho byitezwe ko ibindi bihugu bizaba bireba uko bishoboka ngo na byo biyoboke iyi nzira.

Gusa hari abavuga ko igihe cyo gukuraho umurongo wa FM cyaba kitaragera ku buryo iki gihugu cyaba cyihuse mu gufata uwo mwanzuro.

Reuters ivuga ko nubwo uburyo bwo kumva radio buri ‘digital’ bukoreshwa cyane muri icyo gihugu, hagaragazwa impungenge ko nk’imodoka zisaga miliyoni ebyiri zirimo radio ariko nta nyakiramajwi zishobora kwakira radio mu buryo bugezweho bwa Digital Audio Broadcasting (DAB).

Inteko Ishinga amategeko y’icyo gihugu yamaze kwemeza ko umurongo wa FM ukurwaho, ariko mu itora ryakoreshejwe n’ikinyamakuru Dagbladet ryagaragaje ko hejuru ya 66% batabishyigikiye.

Ubuyobozi buvuga ko iyo hakoreshejwe uburyo buri digital bituma radio nyinshi zibasha kubona imirongo yo kuvugiraho, kurusha kuri FM. U Busuwisi bwo bufite gahunda yo gukuraho FM mu 2020, u Bwongereza na Denmark bikaba biri gusuzuma iyo gahunda.

Umurongo wa FM (Frequency Modulation) watangiye gukoreshwa ahagana mu 1950, kuwuvanaho bikazatangirana n’umujyi wa Bodoe kuwa 11 Mutarama.

Kugeza mu mpera z’uyu mwaka nta radio n’imwe mu gihugu izaba ikivugira kuri FM, ahubwo azaba akoresha ikoranabuhanga rifatwa nk’irisakaza amajwi ayunguruye kurushaho.

Umuyobozi wa Digital Radio Norway, imwe muri radio z’ikigo cya leta cy’itangazamakuru witwa Ole Joergen Torvmark, yagize ati "Turi igihugu cya mbere kigiye gufunga FM ari hari ibindi bihugu bigiye gukora nkatwe.”

Torvmark yavuze ko ku modoka ariho hasigaye imbogamizi, kuko kugura akuma wongera ku modoka ngo ifate radio mu buryo bwa ‘digital’ bisaba nibura amadolari ya Amerika $174.70.

Umwe mu badepite bahagarariye ishyaka riharanira iterambere, Ib Thomsen, yunze mu ry’abavuga ko igihugu cyari kitarageza igihe ngo gikureho ikoreshwa ry’umurongo wa FM.

Ati "Hari miliyoni ebyiri z’imodoka mu mihanda ya Norvège zidafite inyakiramajwi za DAB, kandi miliyoni za radio ziri mu ngo z’Abanya-Norvège zizahita zizima FM niba ikuwe ku murongo. Bityo rero hari ikibazo kibangamiye umudendezo.”

Inyakiramajwi za digital muri Norvège zakira radio zikubye inshuro umunani izishobora kwakirwa kuri FM, ku buryo basanga gukuraho uburyo bwa FM bizafasha byinshi.

Radio zisanzwe zikoresha umurongo wa FM muri Norvège

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza