Ntilikina ukina muri NBA yasobanuye uko yamenye Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Umusore ufite inkomoko mu Rwanda, Frank Ntilikina, ukinira New York Knicks yo muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) yavuye imuzi uburyo yamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana abasaga miliyoni, mu gihe abavandimwe be bari baranze kuyamubwira.

Muri Kamena uyu mwaka, nibwo Ntilikina w’imyaka 19, yatoranyijwe nk’umukinnyi utanga icyizere cy’ahazaza muri Basketball muri gahunda ya ‘NBA Draft’ avuye mu ikipe ya SIG Strasbourg yo mu Bufaransa yari amazemo imyaka itatu.

Mu nyandiko ye yacicishije mu kinyamakuru The Players Tribune cyandika ku buzima abakinnyi baba baranyuzemo, Ntilikina, yakomoje ku buryo atigeze amenya amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo yaje gusobanukirwa yifashishije igitabo kivuga ku mateka yayo.

Yagize ati "Umuryango wanjye waje i Burayi uvuye mu Rwanda ubwo habaga Jenoside. Umubyeyi wanjye yahunganye na bakuru banjye babiri Brice na Yves bahita bajya mu Bubiligi ari naho navukiye mbere y’uko twimukira mu Bufaransa, icyo gihe nari nkiri umwana. Niyumvaga nk’umwana w’Umufaransa. Nari narihebeye umukino wa Basketball. Mfite imyaka itatu, bakuru banjye banjyanaga gukina Basketball bakantsinda tugasubira mu rugo nanjye nkabigaranzura mu bijyanye n’imikino yo kuri televiziyo."

Ntilikina yahishuye ko yahoraga yibaza ibihe bikomeye abavandimwe be banyuzemo.Yagize ati “Iteka ubwo nabazaga bakuru banjye ku mateka y’u Rwanda bashoboraga kumbwira ’singombwa ko ubimenya, byibagirwe’.”

Uyu musore yasobanuye ko yaje kwiba igitabo kivuga ku mateka y’u Rwanda ari nacyo yamenyeyemo ibihe bikomeye bya Jenoside yashegeshe igihugu mu myaka 23 ishize.

Yakomeje agira ati “Nari nziko hari ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu kabati. Umunsi umwe naragifashe ndagifungura ntangira kugisoma. Ntabwo nashoboye gusobanukirwa amagambo yose ariko nabonye amafoto y’abishwe. Ahantu hose hari huzuye imirambo, itari iy’abasirikare ahubwo abagore n’abana b’inzirakarengane. Ibyo byari bihagije nahise ngifunga ngisubiza aho nagikuye.”

Ntilikina yakomeje avuga ko yahise atangira gutekereza ku buryo nyina na bakuru be bari mu gihugu cyarimo ubwicanyi bw’indengakamere bashoboye kuhaba n’uko bahavuye, ikibazo ataboneye igisubizo.

Yagize ati “Nta muntu nigeze mbwira kuri iki gitabo ndetse nanicuzaga impamvu yatumye menya ibicyerekeye. Nkimara kubona ifoto imwe nahise ntangira kumenya impamvu buri wese mu muryango wacu yakoranaga umurava akazi ke nanjye binyongerera imbaraga zo gushyira umutima kuri Basketball nari narihebeye.”

Ntilikina wavutse ku ya 28 Nyakanga 1998 i Ixelles mu Bubiligi ku myaka 12 yajyanywe mu ishuri ryigisha Basketball, aho yagaragarijwe icyizere cyo gukina ku rwego rwisumbuye mu makipe yabigize umwuga mu Bufaransa kubera ubuhanga yagaragazaga.

Ku myaka 15, yasinyiye ikipe y’abato ya SIG Strasbourg mbere y’uko agize 16 na 17 yatangiye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y’abatarengeje imyaka 18.

Ntilikina wamaze kwerekeza muri New York Knicks akinana n’abandi bakinnyi bakomoka i Burayi barimo Kristaps Porziņģis wo muri Latvie n’Umunya-Espagne Guillermo Hernangómez.

Ntilikina yasobanuye uko yamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu musore yatoranyijwe na New York Knicks nk’umukinnyi utanga icyizere muri Basketball
Frank Ntilikina ufite inkomoko mu Rwanda akinira New York Knicks yo muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA)
Ntilikina yatangiye gutozwa gukina Basketball na bakuru be akiri muto
Ntilikina w’imyaka 19 yakinnye mu ikipe ya SIG Strasbourg yo mu Bufaransa
Ntilikina yakuze afite inzozi zo kuzaba ikirangirire muri Basketball
Ntilikina n’umubyeyi we Jacqueline Mukarugema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza