Obama yaburiye Amerika mu gihe Trump yaba atorewe kumusimbura

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 3 Ugushyingo 2016 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Perezida Barack Obama yaburiye abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ubukungu bw’isi bushobora kujya mu kaga mu gihe Donald Trump azaba atorewe kuyobora iki gihugu cy’igihangange.

Ibyo Perezida Obama yabivugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri Leta ya Carolina y’amajyaruguru, kuri uyu wa Gatatu, aho yahamagariye Aba-democrates bose gutora Hillary Clinton.

Yagize ati “Ahazaza h’igihugu hari mu maboko yanyu, ahazaza h’Isi harimo guhungabana, mwebwe rero abanya-Carolina y’Amajyaruguru mugomba kuhasunika muhasubiza mu nzira nyayo.”

Uwo mukuru w’igihugu usigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo manda ye irangire, yakomeje agira ati “Si ndi mu bakandida, ariko ndimo ndababwira ukuri ku matora, ukubaho neza kuri mu matora, ubutabera tubusanga mu matora, iterambere riri mu matora na demokarasi yacu iri mu matora.”

Obama kandi yashushe n’uwibasira Donald Trump uhanganye na Hillary Clinton muri aya matora, avuga ko ibyo yakoze bitatuma igihugu kiyoborwa neza igihe yaba yabaye Perezida.

Ati "Urebye imyitwarire ye ntimwemerera kuba umugaba (Perezida), dukwiye guhagarika iby’uko imyitwarire ye ari isanzwe. Trump yaranzwe n’irondaruhu, yateye ubwoba itangazamakuru, yanavuzweho ibyo gusambanya abagore, ibi bikwiye kwibazwaho cyane. Niba utubashye abagore mbere y’uko winjira mu biro (utorwa), ntuzigera ububaha igihe uzaba ubirimo. "

Perezida Obama kandi yagaye cyane Umuyobozi wa FBI, James Comey, kuko yatangaje ibyo gukora iperereza bundi bushya ku butumwa bw’ibanga bwerekeranye na Hillary Clinton mu gihe hasigaye imisi itanu gusa ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu.

Yagize ati "Ndatekereza ko bisanzwe iyo hari iperereza tutagomba kurikora bitaganiriweho, ntiturikora nta makuru afatika, turikora bishingiye ku byemezo biba byafashwe."

Obama yakomeje agaragaza ko Hillary Clinton bahuriye mu ishyaka rimwe ari umwere kabone nubwo ibyo birego bya FBI bihari.

Ati "Byumvikane neza, singamije kwivanga mu byakagombye kuba bikorwa mu bwisanzure. Ndamwizera (Clinton), ndamuzi bihagije, nta nubwo nari kumushyigikira iyaba ntari mfite icyizere gisesuye kuri we no ku muhate we mu gufasha urubyiruko kugira ejo hazaza heza."

Trump kandi ntiyibasiwe na Perezida Obama gusa kuko ubwo Clinton yari i Las Vegas, yabwiye abari aho kwibaza uko byaba bimeze igihe Trump yaba atorewe kuyobora igihugu.

Ati"Mwibaze uko ubuzima bwazaba bumeze igihe Trump yatangazwa nka Perezida muri Mutarama, bisobanuye ko twaba dufite Perezida utababona nk’Abanyamerika, ubona ubuzima bw’abirabura nk’ubwamunzwe n’ibyaha n’ubukene."

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Donald Trump ntiyaripfanye, kuko yasabye abaturage kuva kuri Clinton avuga ko yaranzwe n’amakosa akomeye, bakamutora kugira ngo bongere bahindure iki gihugu igihangange.

Amatora nyir’izina y’uzasimbura Obama ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateganyijwe ku wa 8 Ugushyingo, aho aba bakandida bombi (Trump na Hillary Clinton) bakomeje ibikorwa byo kwigarurira imitima y’abaturage kugira ngo bazabatore uwo munsi.

Kugeza ubu imibare igaragaza uhabwa amahirwe yo gutorwa, yerekana ko Trump aza imbere ya Clinton ho ijwi rimwe, kuko Trump afite 46% kuri 45% ya Hillary Clinton.

Obama ashimangira ko Isi yazahura n'ibibazo igihe Trump azaba atowe
Obama avuga ko iyaba Clinton atari inyangamugayo ngo ntaba amushyigikiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza