Obama yakiriwe bidasanzwe mu nshingano nshya zo mu rukiko

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 9 Ugushyingo 2017 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze mu rukiko rwo muri Chicago kuri uyu wa Gatatu, aho yahawe inshingano zo kuba mu kanama k’impuguke z’iburanisha imanza, ariko ahita asubizwa inyuma.

Perezida w’iburanisha mu gace ka Cook muri Leta ya Illinois, Tim Evans, yatangarije itangazamakuru Obama w’imyaka 56 yahawe inshingano mu kanama katari kahamagawe byatumye asubizwayo.

Yongeyeho ko Obama yishimiye abandi bagize akanama k’impuguke bari bahamagajwe ngo buzuze inshingano zabo.

Ubwo yageraga mu rukiko ruherereye kuri Daley Center muri Chicago, Illinois kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2017, Obama yasuhuje abantu benshi bari bitabiriye iburanisha yagombaga kugaragaramo.

Evans yagize ati “Abantu bamwemereye kwinjira ngo akore inshingano ze. Ntekereza ko atagombaga kugaragaza amarangamutima ye mu gihe cyo kubasuhuza. Yarinjiye asuhuza abagize akanama k’impuguke ku mpande zombi. Twari dufite abantu bagera kuri 220 kandi bose yafashe umwanya wo kubasuhuza.”

CNN dukesha iyi nkuru yanditse ko Obama hari n’abamuzaniye ibitabo atangira kubasinyira “autographe”.

Ati “Nabonye afata akaruhuko gato ndetse ntekereza ko abashinzwe umutekano we batari bumwemerere ariko yavuze ko yashakaga gusinya kandi yarabikoze.”

Evans yanavuze ko Obama yafashe n’amafoto ariko abuza abantu gufata ‘selfie’. Ati “Yavuze ko abantu bashobora gufata amafoto asanzwe kuko ariyo atari kumukerereza. Yifuzaga gukora ibyo abari aho bashakaga.”

Obama wabaye Perezida wa Amerika kuva mu 2008 kugeza mu 2016 atuye muri Washington mu gihe afite urugo no muri Chicago.

Uyu mugabo afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza ya Harvard, yigishije amategeko ari nabyo byatumye atekerezwaho mu bagomba guhabwa inshingano z’abagize akanama k’impuguke mu rukiko.

Obama yaherukaga guhamagazwa mu 2010 ku nshingano nk’izi ubwo yari muri manda ye ya mbere nk’umukuru w’igihugu ariko ntiyitabye kuko yari afitanye inama yagombaga kumuhuza n’Umuyobozi w’Intara ya Kurdistan muri Iraq.

Obama si we mukuru w’igihugu uhawe izi nshingano kuko mu 2015, George W. Bush na we yazihawe mu rukiko rw’i Dallas ndetse nyuma yo gufotorwa na we yahise asabwa gusohoka.

Mu 2013, Bill Clinton na we yasabwe kuva mu kanama ubwo yari mu Mujyi wa New York mu rubanza rw’uwakekwagaho kurasa umuntu.

Umuntu uhawe inshingano zo gukora nk’inararibonye mu kanama nkemurampaka k’urukiko ahabwa sheke ya $17.20, akabakaba ibihumbi14 by’amafaranga y’u Rwanda ku munsi.

Barack Obama yageze mu rukiko rw'i Chicago ayo yagombaga gutangira inshingano ze nk'umwe mu bagize akanama k'impuguke
Abantu ku rukiko rwo muri Chicago bahataniraga gufata ifoto ya Barack Obama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza