Obrador udacana uwaka na Trump yatorewe kuyobora Mexique

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Amajwi y’agateganyo amaze kubarurwa mu matora yabaye kuri iki Cyumweru muri Mexique, arerekana ko Andrés Manuel López Obrador w’Ishyaka National Regeneration Movement (Morena) ari we uri imbere.

Obrador wahoze ari Meya w’Umujyi wa Mexico mu 2000, amajwi y’agateganyo arerekana ko yatsinze abo bari bahanganye ku majwi ari hagati ya 53% na 59 %.

Uyu mugabo w’imyaka 64, mu kwiyamamaza kwe yagaragaje kutavuga rumwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ufite umugambi wo kubaka urukuta rumutandukanya na Mexique; aheruka gutangaza ko imirimo yo kurwubaka yatangiye ariko abasesenguzi bakagaragaza ko Inteko yemeje miliyari $1.6 azifashishwa mu gusimbura urukuta rushaje imirimo nyir’izina itaratangira.

Obrador yavugaga ko natorwa azereka Trump uko intama zambarwa, icyakora mu ijambo yavuze yishimira intsinzi yashimangiye ko ashaka umubano mwiza na Amerika.

Obrador wigaragaje nk’uharanira iringanira ry’imibereho y’abaturage bose, yavuze ko ku isonga azarwanya ruswa kuko yemeza ko ariyo ituma ubusumbane n’ubugizi bwa nabi bigwira mu gihugu.

Yagize ati “Ruswa ni ikimenyetso cy’ubutegetsi bwamunzwe.Tuzi neza ko iki cyago ari yo soko y’ubusumbane mu mibereho myiza n’ubukungu kandi ruswa niyo nyirabayazana w’ubugizi bwa nabi buri mu gihugu.”

Yavuze ko nta gahunda afite yo kongera imisoro kandi ngo azubaha urwego rw’abikorera nkuko BBC yabitangaje.

Mu kongera imibereho myiza y’abaturage, Obrador azakuba kabiri amafaranga ya pansiyo yahabwaga abakuze.

Obrador ni ku nshuro ya gatatu yari ahatanye mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma ya 2006 na 2012.Yari ahanganye na Ricardo Anaya w’Ishyaka National Action Party na José Antonio Meade w’Ishyaka riri ku butegetsi Institutional Revolutionary Party (PRI).

Abo bose bamushimiye ku ntsinzi yabonye, banamwifuriza imirimo myiza.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Donald Trump yashimiye Obrador atangaza ko yishimiye gukorana na we kandi ko hari byinshi bizakorwa ku nyungu z’abatuye ibihugu byombi.

Mexique ni igihugu kiri mu Majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kubera abimukira bakunze kuvayo baza muri Amerika, Trump yavuze ko azubaka urukuta rubatandukanya kuko yemeza ko aribo bateza umutekano muke mu gihugu cye mu gihe Obrador yavuze ko urukuta atari cyo gisubizo.

Trump umwaka ushize yashatse kwikura mu masezerano yo koroshya ubucuruzi hagati y’igihugu cye, Mexique na Canada azwi nka NAFTA (North American Free Trade Agreement). Yavugaga ko ayo masezerano yungura ibindi bihugu agahombya Amerika icyakora yaje kwingingwa yemera ko bisubirwamo aho kwivanamo.

Obrador na we yagaragaje ko adashyigikiye ayo masezerano ngo kuko asanga Mexique ikwiye kwihaza aho gutegera amaboko abandi.

Obrador watorewe kuba Perezida wa 58 w’iki gihugu, azatangira imirimo tariki ya 1 Ukuboza 2018 asimbuye Enrique Peña Nieto wari uyoboye Mexique kuva mu 2012.

Andrés Manuel López Obrador yatorewe kuyobora Mexique asimbuye Enrique Peña Nieto wari umaze imyaka itandatu
Yakunze kugaragaza kutavuga rumwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump
Perezida mushya wa Mexique, Andrés Manuel López Obrador uzwi nka "Amlo" na Donald Trump wa Amerika bagaragaje ko bazanoza umubano hagati y'impande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza