Yabisabye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ugushyingo 2017, mu nama yabereye i Vatican igamije guhuza imbaraga mu kurandura intwaro za kirimbuzi, aho yavuze ko kuzitunga ku mpamvu z’ubwirinzi biha igisobanuro kibi umutekano.
Yagize ati “Ububanyi mpuzamahanga ntabwo bukwiye gushingira ku mbaraga za gisirikare, guterana ubwoba no gutunga intwaro za kirimbuzi.”
Yavuze ko amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu bigomba gushingira ku gushyira hamwe aho kuba kugwiza intwaro za kirimbuzi nkuko VOA yabyanditse.
Muri iyi nama yari yitabiriwe n’abagera kuri 11 bahawe igihembo cya Nobel cyo guharanira amahoro, abadipolomate n’abahagarariye za Guverinoma baturutse mu bihugu bitandukanye, Papa Francis, yavuze ko kurasa igisasu cya kirimbuzi n’iyo byaba ari impanuka bishobora gutera ibyago bidasanzwe ku buzima bwa muntu n’ibidukikije.
Yagaragaje ko izi ntwaro zihenda ibihugu bizitunze kandi nyamara akayabo bizitangaho kakoreshwa mu bindi by’ingenzi nko kurwanya inzara, guteza imbere uburezi, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’ibindi.
Iyi nama ya Vatican ibaye nyuma y’urunturuntu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru, bapfa ibisasu bya kirimbuzi.

TANGA IGITEKEREZO