Papa Francis yabwiye abanya-Armenia ko kwibuka jenoside ari isoko y’amahoro n’ahazaza

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Kamena 2016 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Papa Francis yasabye abanya-Armenia gukoresha urukundo nk’imbaraga zomora ibikomere kandi bagashyira imbere amahoro n’ubwiyunge n’abaturanyi babo.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yahumurije ibihumbi by’abanya-Armenia bari bateraniye mu murwa mukuru Yerevan, abasaba kwifashisha ingufu z’urukundo mu guhindura ibikomere “isoko y’imbabazi n’amahoro” no gushaka ubwiyunge n’igihugu cy’abaturanyi cya Turikiya.

Ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside muri Yerevan, Papa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ati “Kwibuka ntibigomba gupfobywa cyangwa ngo byibagirane, kandi kwibuka ni isoko y’amahoro n’ahazaza heza.”

Papa akomeza avuga ko kwibuka byuzuye urukundo bifasha umuntu gushaka ibisubizo bishya, aho icyari urwango gihinduka imishinga y’ubwiyunge.

Gusa ibyo Papa yavuze ntibyanyuze Leta ya Turikiya, kuko Minisitiri w’Intebe wungirije Nurettin Canikli yavuze ko ayo magambo ye adakwiriye kuvugwa.

Gusa mu isengesho rya Papa Francis yasabye Imana guha abanya-Armenia na Turikiya imbaraga ziberekeza mu nzira y’ubwiyunge.

The NewYork Times yatangaje ko ubwo Papa yaherukaga kuvuga amagambo nk’aya muri Mata 2015, Turikiya yahise ihamagaza igitaraganya Ambasaderi wayo i Vatican, hashira amezi 10 nta wundi bohereje.

Jenoside yakorewe abanya-Armenia yahitanye ababarirwa muri miliyoni n’igice, ikozwe n’ubwami bwa Ottoman, ariko Turikiya ntivuga rumwe n’abita ubwo bwicanyi ‘Jenoside’.

Papa ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abanya-Armenia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza