Papa Francis yahagaritse ubucuruzi bw’itabi i Vatican

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Ugushyingo 2017 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yahagaritse ubucuruzi bw’itabi i Vatican mu rwego rwo kuba intangarugero mu kurengera ubuzima.

Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Kane n’umuvugizi wa Vatican, Greg Burke, yagarutse ku mibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza ko buri mwaka abarenga miliyoni zirindwi ku isi yose bicwa n’ingaruka zo kunywa itabi, avuga ko Vatican idashobora gukomeza gutanga umusanzu mu kwicisha abantu itabi.

Yagize ati “Impamvu iroroshye cyane, ubutaka butagatifu ntibushobora kugira uruhare mu gikorwa cyangiza ubuzima bw’abantu.”

AFP yanditse ko imisoro yatumye mu Butaliyani itabi rihenda bityo abaturage babasha kugera i Vatican bakaba barigurayo ku biciro biri hasi bamwe bakongera kuricuruza.

Igitabo ‘Avarice’ cyo mu 2015, gikubiyemo inyandiko za Vatican zagizwe ibanga, kigaragaza ko ubutaka butagatifu bwinjiza miliyoni 11 z’amadolari y’inyungu ku mwaka aturutse mu bucuruzi bw’itabi.

Gusa Burke yatangaje ko ‘iyi nyungu ntacyo ivuze mu gihe ishyira mu kaga ubuzima bw’abantu.’

Abakozi ba Vatican, abari mu zabukuru n’abandi bashobora kugera i Vatican bashobora kugura itabi nibura amakarito atanu ku kwezi. Papa Francis yemeje ko mu 2018 izahagarika burundu no kugurisha itabi ku bakozi baho, ku buryo abarishaka bazajya barikura ahandi.

Papa Francis ufite igihaha kimwe ntabwo anywa itabi. Mu 2002 nabwo Papa Yohani Pawulo II, yahagaritse kunywera itabi mu nyubako.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza