Papa Francis yasabye imbabazi ku ivangura Kiliziya Gatolika yakoze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2019 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye imbabazi abaturage b’aba-Roms ku ivangura bakorewe rigizwemo uruhare na Kiliziya, mu butumwa yatanze ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu muri Roumanie.

Ubwo yahuraga n’aba baturage ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Papa Francis yasabye imbabazi “kuri ibyo bihe byose ubwo twabavanguraga, tubafata nabi cyangwa tukabareba tubishisha.”

Yavuze ko nyuma yo kwitegereza ububabare abo baturage banyuzemo, ivangura n’ihezwa, amateka agaragaza ko n’abakirisitu bagize uruhare muri ibyo bibi. Aba-Roms bahuye n’itotezwa ry’igihe kirekire mu Burayi ndetse abenshi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ubu aba baturage baba mu mu Burayi bw’amajyepfo no hagati, bibarwa ko bagize 10% by’abatuye Roumanie. Gusa bakomeza kuvuga ko bagorwa no kubona imirimo kubera ivangura bakorerwa ndetse umubare munini wabo babayeho mu bukene.

Nk’uko BBC yabitangaje, Papa Francis yagize ati “Ndasaba imbabazi mu izina rya Kiliziya n’Imana, kandi ndasaba imbabazi zanyu. Kutabona ibintu kimwe bituma rimwe na rimwe hafatwa ibyemezo biteza uburakari n’akababaro.”

Aba-Roms ni ubwoko bwageze mu Burayi baturutse mu majyaruguru y’u Buhinde mu myaka isaga 1500 ishize. Nubwo hari abagiye mu bice bya Amerika na Brésil, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko ari bwo bwoko bwa ba nyamuke buruta ubundi muri uwo Burayi bwose.

Aba-Nazi bo mu Budage bibasiye cyane aba baturage mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi, aho habarwa ko hishwe ibihumbi byabo.

Muri uwo muhango, Papa Francis yashyize mu rwego rw’abahire abasenyeri barindwi batotejwe cyane bagafungwa ndetse bagakorerwa n’irindi yicarubozo mu gihe cy’ubuyobozi bw’abakomunisiti muri Romania. Baguye muri gereza banashyingurwa mu ibanga.

Ubwo Papa Francis yaganiraga n'abaturage b'aba Roms kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza