Papa Francis yaciye amarenga ko Kiliziya Gatolika ishobora kwemera abapadiri bafite abagore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Werurwe 2017 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Bisanzwe bimenyerewe ko umupadiri cyangwa undi wihaye Imana muri Kiliziya Gatolika aba aciye ukubiri no kubaka urugo, ku buryo yiyegurira Nyagasani wenyine.

Ibi bije mu gihe muri Kiliziya havugwa igabanyuka ry’umubare w’abapadiri, ibitera ubwoba ko mu gihe kiri imbere hazabura abapadiri bahagije bo gufasha abakirisitu gukomera mu nzira y’Imana.

Kuri ubu umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yavuze ko nta mbogamizi abona ku kuba abagabo bubatse ingo baba abapadiri mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abihayimana bakiri bake.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Die Zeit, Papa Francis yavuze ko ubuke bw’abapadiri ari ikibazo gikomereye kiliziya, yemeza ko ashyigikiye ko haba impinduka mu mategeko agenga ubupadiri.

Ati “Dukwiye kwiga neza niba abagabo bafite abagore [b’abakirisitu bigaragara] baba igisubizo; niba ari ko bimeze, bizaba ngombwa ko twemeza insingano bahabwa, urugero, nko mu bice biri ahantu kure.”

Icyo cyemezo kiramutse gihawe umugisha, cyazaha amahirwe abagabo bafite abagore kuba abapadiri, gusa ngo abasanzwe ari abapadiri ntibemerewe kuba bashaka abagore.

Abari basanzwe ari abihayimana mu itorero Angilikani bafite n’abagore bagahinduka bakajya muri Kiliziya Gatolika ngo bazemererwa kuba abapadiri.

Ubusanzwe Kiliziya yari ikomeye ku kuba uwihayimana adashobora gushaka umugore, mu rwego rwo kwisanisha na Yezu utarigeze yubaka urugo. Ubu butumwa bwakunze gushimangirwa na ba Papa batandukanye babanjirije uriho, nka Yohani Pawulo II na Papa Benedigito wa XVI.

Ibi bije nyuma y’aho mu Ugushyingo umwaka ushize, nyir’icyubahiro, Papa Francis yakuriye inzira ku murima abahwihwisaga ko muri iri dini abagore bazemererwa kuba abapadiri, avuga ko ibyo bidashoboka kandi ko bitazigera bibaho.

Papa Francis yavuze ko nibigaragara ko guha ubupadiri abagabo bubatse bizaziba icyuho cyabo bizakorwa/Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza