Paris: Umwe mu baburanishaga Ngenzi na Barahira yasezeye kubera gukunda umwavoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Mu rukiko rukuru mpanabyaha rwa Paris, habereye ibisa n’ibidasanzwe mu rubanza rw’Abanyarwanda babiri, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bashinjwa ibyaha bya Jenoside, ubwo umwe mu nyangamugayo zaruburanishaga yarwivanyemo kubera gukunda umwavoka wa Ngenzi.

Abamenyereye iby’inkiko mu bufaransa bavuga ko ari ubwa mbere ibintu nk’ibyo bibayeho. Ubusanzwe Urukiko rukuru mpanabyaha (Cour d’assises) ruba rugizwe n’abacamanza batatu b’umwuga, biyongeraho inyangamugayo 9 zitoranijwe mu baturage basanzwe bo muri ako gace.

Ni nako bimeze mu rukiko Ngenzi na Barahira bamaze amezi asaga abiri baburanishirizwamo mu bujurire, ku gihano cy’igifungo cya burundu bakatiwe muri 2016 nyuma yo guhamywa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bashinjwa ibyaha bakoze ubwo bari ba burugumesitiri ba Kabarondo mu hahoze ari muri Perefegitura ya Kibungo, uko basimburanye.

Kuri uyu wa Kane, Perezida w’urukiko yazindutse atangariza abari bitabiriye iburanisha ko iyo nyangamugayo ngo yafashe icyemezo cyo kutazagaruka. Yahise asoma ibaruwa yashyikirijwe n’uwunganira Ngenzi ariwe Me Benjamin Chouai.

Mu magambo y’iyo baruwa, byumvikanye ko iyi nyangamugayo y’umugore yumvishaga Maître Chouai ko kuva yamubona aza kuburana yahise imubenguka kandi itakibashije kubyihanganira. Bityo umwanzuro wabaye kuva mu rubanza

Umwe mu bari mu Rukiko yabwiye IGIHE byatumye hibazwa niba abantu bose bari mu urwo rubanza bumva koko uburemere by’ibyo bari gukora, mu gihe bategerejweho ubutabera ku bantu biciwe i Kabarondo berenga ibihumbi.

Afaransakazi basanzwe bazwiho kutaripfana iyo bakunze umuntu, ariko ababibonye bashimangiye ko bakwiye kumva ko nta wahagarika urubanza ruregwamo iyicwa ry’abantu ibihumbi kubera gusa ko yakunze umusore.

Iyi nyangamugayo y’umugore yaje gusimbuzwa maze urubanza rubona gukomeza. Biteganyijwe ko uru rubanza rusomwa kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nyakanga.

Ubushinjacyaha bwasabiye Ngenzi na Barahira igifungo cya burundu, mu iburanisha ryabaye ku wa 4 Nyakanga 2018, kubera uruhare mu rupfu rw’Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo.

Urubanza rwa Tito na Barahira rurasomwa kuri uyu wa Gatanu i Paris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza