Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Nyirubutungane nyuma yo kugera muri iki gihugu kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Werurwe, aho yagiyeyo yitabiriye ubutumire bwe.
Uru ruzinduko rwitezweho gukomeza umubano u Rwanda rusanzwe rufitanye na Vatican.
Uru ruzinduko ruje rukurikira itangazwa ry’intumwa nshya ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Jozwowicz.

Imyiteguro yari yose mbere y'uko Perezida Kagame n'itsinda ry'abayobozi bakuru bamuherekeje basesekara i Vatican

Perezida Kagame yageze i Vatican ari mu modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Maybach S600

Perezida Kagame agisohoka mu modoka

Perezida Kagame yakirwa i Vatican


Perezida Kagame na Madamu basuhuzanya n'ababakiriye bakigera i Vatican

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w'Igihugu

Dr François Xavier Ngarambe uhagarariye u Rwanda i Vatican ni umwe mu bari baherekeje Perezida Kagame

Madamu Jeannette Kagame yakirwa i Vatican

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n'abandi bayobozi ubwo bageraga i Vatican

Papa Francis aramukanya na Perezida Kagame

Papa Francis asuhuzanya na Madamu Jeannette Kagame

Papa Francis aramukanya na Madamu Jeannette Kagame amuha ikaze i Vatican

Papa Francis aramukanya na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo

Papa Francis na Perezida Kagame berekeza ahabereye ibiganiro

Perezida Kagame mu biganiro na Papa Francis


Perezida Kagame yahaye Papa Francis inkoni ikozwe mu mitako ya Kinyarwanda

Papa Francis akimara gushyikirizwa iyi nkoni yahise agaragaza akanyamuneza mu maso


Papa Francis aganira na Madamu Jeannette Kagame


Papa Francis yakiriye Perezida Paul Kagame na Madamu mu Ngoro ye

Papa Francis, Umushumba wa 266 wa Kiliziya Gatolika






Ibendera ry'u Rwanda ryari ryazamuwe i Vatican

Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO