Perezida Maduro wa Venezuela yise Visi Perezida wa Amerika inzoka y’ubumara

Yanditswe na Iradukunda Desire
Kuya 29 Kamena 2018 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, yise Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pence, impiri y’ubumara, atangaza ko yiteguye gutsinda umugambi wa Amerika wo kumukura ku butegetsi.

Perezida Maduro w’imyaka 55 yatutse uwo muyobozi nyuma y’uko ku wa Gatatu w’iki cyumweru Mike Pence yari muri Equateur, mu ngendo yakoreraga mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo, hagamijwe gushyira igitutu kuri Venezuela nyuma yo kongera gutorwa kwa Maduro muri Gicurasi, intsinzi itaranyuze Amerika.

Mu ijambo rye ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu, Perezida Maduro yagize ari “Igihe cyose impiri y’ubumara Mike Pence abumbuye umunwa, binyongerera imbaraga. Twarabatsinze kandi tuzakomeza kubatsinda aho muri hose.”

Perezida Maduro yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashatse guhirika ubutegetsi bwe kugira ngo zigarurire peteroli n’amabuye y’agaciro bya Venezuela, agashinja Amerika kugaba “intambara y’ubukungu" ku gihugu cye.

Perezida wa USA, Donald Trump, aherutse gushyiriraho Perezida Maduro n’abandi bantu 11 bakomeye muri guverinoma ye, ibihano by’ubukungu ibashinja kubangamira demokarasi no gutsikamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Mu 2013 nabwo Perezida Maduro yibasiye uwari Perezida wa Amerika, Barack Obama, amwita umuyobozi mukuru w’amashitani nyuma y’uko yari yatangaje ko atemera intsinzi ye ubwo yari yatorewe kuyobora Venezuela.

Perezida Maduro wa Venezuela ntajya aripfana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza