Perezida Trump agiye guhura na Putin nyuma y’ibibazo byo kwivanga mu matora

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 Kamena 2018 saa 04:16
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, azahura na mugenzi we w’u Burusiya, Vladmir Putin, mu muhuro wa mbere nyuma y’ibibazo bya hato na hato byakunze kuvugwa hagati y’ibi bihugu byombi, aho Amerika ishinja u Burusiya kwivanga mu matora yo mu 2016.

Ibiganiro bya mbere byihariye bya Trump na Putin bajyaga bahurira mu zindi nama, bizaba ku wa 16 Nyakanga 2018 mu Mujyi wa Helsinki muri Finland, aho bazaganira ku mubano wa Amerika n’u Burusiya cyane ku bijyanye n’umutekano.

Gusa nubwo hemejwe inama hagati ya Trump na Putin, uyu muyobozi wa Amerika akomeje gushyira abantu benshi mu rujijo ku bijyanye n’iperereza iki gihugu kiri gukora ku Burusiya, ku ruhare rwabwo mu matora yamuganishije ku ntsinzi.

Trump yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko ‘u Burusiya bukomeje kuvuga ko butivanze mu matora yacu’. Yakomerejeho yibaza ku iperereza inzego z’ubutasi za Amerika ziri gukora kuri iki gihugu, avuga ko atumva impamvu ridakorwa ku bandi bashobora kuba baragaragaje uburiganya mu matora, aho yakunze kuvuga ko bashakaga guhengamira ku ruhande rwa Hillary Clinton.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, aherutse kubwira CNN ko Trump afata ikintu cyo kwivanga mu matora mu buryo bukomeye.

Pompeo yagize ati “Nta kosa ririmo, Perezida Trump afata ibijyanye no kuba u Burusiya bwarivanze mu matora yacu nk’ikintu budashobora gukora.”

Trump ubwo yabazwaga niba mu nama izamuhuza na Putin bazaganira kuri iki kibazo cyo kwivanga mu matora, yagize ati “Ntiwamenya iby’inama…gusa ndakeka ibintu byinshi bishobora kuva mu nama n’abantu.”

Ubutasi bwa Amerika mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, bwanzuye ko u Burusiya bwagerageje ibishoboka byose kugira ngo bwivange mu matora ya Amerika bugamije ko Trump ariwe utsinda.

Ku itariki ya 8 Ugushyingo 2016 nibwo Donald Trump ubarizwa mu ishyaka ry’aba- Républicains yatsinze amatora ya Perezida wa Amerika, ahigitse Hillary Clinton bari bahanganye.

Abantu benshi bagiye bashyira mu majwi u Burusiya kuba bwaragize uruhare mu gutuma Hillary Clinton atsindwa, aho bivugwa ko ari nabwo bwashyize hanze email za Komite Nyobozi y’Ishyaka ry’Aba- Démocrates, ibintu nabyo byagize uruhare mu gutuma atakarizwa icyizere.

Raporo yasohowe n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2017 yagaragaje ko abakozi b’Ibiro by’Ubutasi by’u Burusiya binjiye mu ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu matora habura ibyumweru bike ngo abe.

Bivugwa ko Urwego rw’Iperereza mu Burusiya rwagabye igitero cy’ikoranabuhanga kuri porogaramu yagenzuraga amatora muri Amerika, bohereza za emails ku bayobozi bo mu gihugu mbere y’uko habarurwa amajwi ngo hanatangazwe ibyavuye mu matora.

Perezida Trump azahura na Putin mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza