Perezida Trump agiye kwemeza Yeluzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agiye kuba Umukuru w’Igihugu wa mbere ku isi wemeje ko Yeruzalemu ariwo Murwa Mukuru wa Leta ya Israel kuva yashingwa mu 1948.

Amakuru yatangajwe na bamwe mu bayobozi mu nzego zo hejuru muri Amerika avuga ko ibi Trump ari buze kubyemeza mu mbwirwaruhame ari buvuge uyu munsi kuwa Gatatu, gusa akaba atari buhite yimurira i Yeruzalemu Ambasade ya Amerika isanzwe iri i Tel Aviv.

Ubusanzwe Yeruzalemu ifatwa nk’ahantu hatagatifu ku baturage ba Israel ndetse na Palestine, aho benshi baturuka imihanda yose bajya kuhasengera.
Israel yakunze kugaragaza Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wayo, yigaruriye aka gace kahoze mu maboko ya Jordan mu 1967, mu agace ko mu Burasirazuba bwo hagati kabagamo intambara.

Ni mu gihe Abanya-Palestine bo bemeza ko Uburasirazuba bw’aka gace buzagirwa Umurwa Mukuru wa leta nshya izashingwa mu gihe kiri imbere, ubwo ibiganiro byo kugarura amahoro byatangiye mu 1993 bizaba bigeze ku musozo.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse, mu bagize icyo batangaza kuri uku kwemeza Yeluzamu nk’Umurwa Mukuru wa Israel harimo umwami Salman bin Abdulaziz al-Saud wa Arabia Saoudite wabwiye Trump ko ari nk’ubushotoranyi ku bayisilamu bo ku isi yose.

Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, we yagaragaje ko iki cyemezo kizagira ingaruka zikomeye mu rugendo rugamije kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi ndetse no muri aka gace muri rusange.

Ni mu gihe abandi barimo King Abdullah wa Jordanie na Perezida wa Misiri, Abdul Fattah al-Sisi bahamagariye Trump kudatiza umurindi ibibazo by’umutekano muke bisanzwe birangwa mu gace k’Uburasirazuba bwo hagati.

Si aba bakuru b’ibihugu gusa bagaragaje ko iki cyemezo cya Trump gishobora gukurura ibibazo birimo imyigaragambyo n’imvururu, kuko n’imiryango itandukanye irimo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yagaragaje ko itewe impungenge n’ibishobora gukurikiraho.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutasi muri Israel yatangarije Radio Army ko biteguye guhangana n’ibibazo byose bishobora gukurikiraho.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Gatatu aremeza Yeluzalemu nk'Umurwa Mukuru wa Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza