Perezida Trump arashaka kugabanya imodoka z’Abadage mu gihugu cye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 Kamena 2018 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yakomoje ku nama yagiranye n’abayobozi b’ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bukana bw’amagambo no gutsinsurana bapfa ko ngo biryamira abaturage be mu bucuruzi.

Yabwiye Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku bijyanye n’ikibazo cy’imodoka nyinshi z’Abadage zuzuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama baherutse kugirana i Washington. Yaherukaga no kubwira ’Chancelière’ w’u Budage, Angela Merkel ko azazishyiriraho umusoro wa 35% kugira ngo zigabanuke.

Perezida Trump yongeye kugaruka kuri icyo kibazo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Singapore aho yagize ati “Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ntabwo utwara ibintu byinshi byacu, ariko barangiza bakohereza Mercedes iwacu, bohereza za BMW, ama miliyoni. Ntabwo biciye mu mucyo no ku bakora iwacu kandi ngiye kubiha umurongo.”

Imodoka zikurwa i Burayi zijyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihabwa umusoro wa 2.5% mu gihe izikorewe muri Amerika zijyanwa mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi zo zishyirirwaho umusoro wa 10%.

Inganda z’Abadage zagurishije imodoka 1,350,000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize wa 2017, bingana na 8% by’izigurishwayo. Muri izo 494,000 ni izaturutse mu Budage zagabanutseho 25% ku zo mu 2013 hagendewe ku mibare itangazwa n’ishyirahamwe ry’Abadage bakora imodoka.

Iryo huriro rinagaragaza ko imodoka zikorwa n’inganda z’Abadage muri Amerika ziyongereye zikava ku 180,000 zo mu 2013 zigera ku 804,000 gusa muri izo harimo zimwe zijyanwa mu bihugu by’i Burayi ndetse na Asia.

Amerika irimo n’inganda nyinshi z’Abadage zikora imodoka nka BMW, Volkswagen n’urwa Mercedes ruri mu bigo bitandukanye bya Daimler. Izi zose zifite inganda zikomeye ziha imirimo Abanyamerika barenga 50,000.

Uruganda runini ku Isi rwa BMW ruri i Spartanburg muri Leta ya South Carolina. Mu mwaka ushize rwasohoye imodoka zirenga 400,000 zingana na 70% mu zacurujwe hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Volkswagen na yo ifite uruganda rwagutse i Chattanooga muri Leta ya Tennessee rwakoze 112,000 mu mwaka ushize. Urwa Mercedes rwubatse muri Tuscaloosa County muri Leta ya Alabama rwakoze imodoka 300,000 mu mwaka ushize.

Usibye izo modoka ariko hari n’izindi zikorerwa muri Mexique ifitanye amasezerano y’ubuhahirane busesuye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Inganda za GM Ford ni zimwe mu zikorera imodoka muri icyo gihugu zikoherezwa mu baturanyi zarangije gukorwa.

CNN yatangaje iyi nkuru ivuga ko Trump ashobora kuzakura igihugu cye mu masezerano y’ubucuruzi ya NAFTA ahuza Amerika, Mexique na Canada, kugira ngo abashe gukumira izo zindi zambuka umupaka zikongera ubwinshi bw’iziva hanze ku baturage be.

U Burayi bwavuze ko bwifuza kugabanya imisoro ishyirwa ku modoka ziva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inzobere mu bukungu zivuga ko Trump aramutse afashe icyemezo kirebana no kugabanya ubwinshi bw’imodoka z’Abadage muri Amerika bishobora gutuma na bo bahindura umuvuno mu ishoramari bakarigabanyayo ariko na none Ubumwe bw’u Burayi bukaba bwahanika imisoro ku modoka z’Abanyamerika.

Abayobozi bitabiriye inama ya G7 bazengurutse Trump witandukanyije na bo akavuga ko igihugu cye kiryamirwa mu bijyanye n'ubucuruzi
Imodoka zikorwa n'Abadage ni zimwe mu zicuruzwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza