Perezida Trump yaciye amarenga ko ‘ikintu kimwe’ aricyo kizashobora Koreya ya Ruguru

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Ukwakira 2017 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko “ikintu kimwe aricyo gishoboka” kuri Koreya ya Ruguru, kubera ko ibiganiro byose yagiye igirana na Amerika yatumaga bidatanga umusaruro.

Mu butumwa yanditse kuri twitter kuri uyu wa Gatandatu, Trump yavuze ko imyaka 25 y’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi yananiwe, bigatuma abari mu biganiro ku ruhande rwa Amerika basa n’abatazi ibyo barimo.

Pyongyang na Washington bimaze iminsi mu ntambara y’amagambo, aho Amerika isaba icyo gihugu guhagarika umugambi wo gukora ibisasu bya kirimbuzi no gusuzuma ibisasu bya missile.

Trump yanditse kuri Twitter ati "Ba perezida n’abayobozi bafatanya baganirije Koreya ya Ruguru mu myaka 25, amasezerano aremezwa ndetse n’umurengera w’amafaranga urishyurwa… nta musaruro byatanze, amasezerano yarenzweho na mbere y’uko wino yashyizweho yuma, bituma abari mu biganiro ku ruhande rwa Amerika basa n’abatazi ibyo barimo.”

Yakomeje agira ati “Mwihangane, ariko ikintu kimwe ni cyo kizashoboka!”

Nk’uko CNN yabitangaje, Perezida Trump ngo yaje kubazwa n’abanyamakuru iby’icyo kintu cyonyine gisigaye, arasubiza ati “Muzabimenya vuba cyane.”

Si ubwa mbere Trump yifashishije imbuga nkoranyambaga mu kunenga imikorere ya Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, mu minsi ishize yanamwise "rocket man" kubera ibisasu akomeje gusuzuma.

Perezida Trump aheruka kuvugira mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru ari mu bwiyahuzi bushobora gushyira iherezo ku butegetsi bwe. Icyo gihe yanavuze ko bashobora gusenya burundu Koreya ya Ruguru mu kurengera inyungu za Amerika cyangwa umwe mu nkoramutima zayo.

Amagambo ya Trump kuri uyu wa Gatandatu yaje akurikira ayo yavuze mu cyumweru gishize, ubwo byavugwaga ko Umunyamabanga wa leta Ushinzwe Ububanyi n’amahanga, Rex Tillerson afite itumanaho rihoraho na Pyongyang, ashakisha uburyo bwo gukemura amakimbirane.

Icyo gihe Trump yanditse kuri Twitter ati "Zigama imbaraga zawe Rex, tuzakora igikwiye!"


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza