Perezida Trump yakanze abanyaburayi ko ashobora kuzamura imisoro ku modoka zabo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Werurwe 2018 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko azafata indi myanzuro zo kurengera ubukungu bw’igihugu, igihe u Burayi bwaramuka bufashe imyanzuro yo kwihimura ku misoro Amerika yazamuye ku byuma biyinjizwamo.

Ku wa Kane w’iki Cyumweru nibwo Trump yatangaje ko ibyuma byinjizwa muri Amerika bizajya bisoreshwa 25% naho aluminium isoreshwe 10% hagamijwe kurengera abacuruzi b’Abanyamerika.

Ni igikorwa cyatumye Canada n’ibihugu by’i Burayi bitangaza ko bigiye gushyiraho ingamba zabyo mu guhangana n’iryo zamuka, ibihugu bya Mexique, u Bushinwa na Brésil byo bivuga ko biri kureba icyo byakora mu gisa no kwihorera.

Trump yeruye ko iyo ntambara mu bucuruzi ari nziza kandi ko kuyitsinda byoroshye.

Mu magambo Trump yanditse kuri twitter, yavuze ko ashobora guhita ashyira umusoro mushya ku bucuruzi bw’imodoka ziva i Burayi, cyane ko imisoro yaho yatumye imodoka zikorerwa muri Amerika zitabona isoko.

Yagize ati “Niba E.U. ishaka gukomeza kongera imisoro yabo inasanzwe iri hejuru ku bigo byo muri Amerika bikorera ubucuruzi hariya, tuzashyira umusoro ku modoka zabo zisuka muri Amerika ku buntu. Batuma imodoka zacu (n’ibindi) zitagurishwa hariya.”

Ubusanzwe Amerika isoresha 2.5% ku modoka nto yateranyirijwe i Burayi na 25% ku modoka yigiye hejuru cyangwa itwara imizigo yakoreweyo. U Burayi bwo busoresha 10% ku modoka zakorewe muri Amerika.

Inganda nka Volkswagen AG, Daimler AG na BMW AG zifite amashami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nka BMW ifite abakozi barenga 9000 muri Carolina y’Epfo, ikaba rumwe mu nganda zitanga imirimo myinshi muri iyo leta.

Amerika kandi yiharira 15 % rya Mercedes-Benz na BMW zigurishwa ku Isi hose, mu gihe zifite 5 % za VW zigurishwa na 12% rya za Audi.

Imibare ya Amerika igaragaza ko mu bigendanye n’ubucuruzi bw’imodoka ibihugu byombi byakoranye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari munsi ho miliyari 22.3 $ ku Budage mu 2017, zikaba munsi ho miliyari 7 $ ku Bwongereza.

Inganda nini zivuga ko umwanzuro wo kugenda hazamurwa imisoro bishobora guhita bigira ingaruka ku biciro by’imodoka n’amakamyo.

Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa, Zhang Yesui, yavuze ko igihugu cye kitifuza intambara yo mu bucuruzi, ariko kitazarebera ahubwo kizafata ibyemezo bikwiye igihe Amerika izabangamira ubukungu bwabwo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza