Perezida Trump yashyize umusoro wa 25% ku bicuruzwa bya miliyari 50$ biva mu Bushinwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Kamena 2018 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umusoro ungana na 25% ku bicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 50 $ biva mu Bushinwa nyuma yo gushinja icyo gihugu kubiba umutungo mu by’ubwenge.

Itangazo White House yashyize ahagaragara ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kamena 2018, rivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizashyiraho ibindi bihano u Bushinwa nibugira ibihano na bwo bufata mu kwihimura.

Iyi misoro izatangira gushyirwa mubikorwa ku wa 6 Nyakanga. Intumwa ya Amerika ishinzwe ubucuruzi yatangaje ko harabanza kongerwa umusoro ku moko 818 y’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 34$, naho ku bicuruzwa 284 bya miliyari 16$ ikazajyaho nyuma y’igenzura n’ibitekerezo bizagenda byakirwa.

Perezida Trump yagize ati “Iyi misoro yari ikenewe mu kwirinda ko habaho irindi hererekanwa ridakwiye ry’ikoranabuhanga ry’Abanyamerika n’umutungo mu by’ubwenge ku Bashinwa, bikazarengera imirimo y’Abanyamerika.”

“Amerika ntabwo yakomeza kwihanganira gutakaza ikoranabuhanga ryacu n’umutungo mu by’ubwenge binyuze mu bikorwa bitaboneye by’ubukungu.”

Ibikoresho byo mu Bushinwa byahise bihura n’ibi bihano birimo amapine y’indege, ibyuma byoza ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi.

Amerika ivuga ko igamije guca imigirire yoroshya uburyo ikoranabuhanga n’umutungo mu by’ubwenge w’Abanyamerika bishobora kugera byoroshye ku bigo by’Abashinwa nk’uburyo aba bagira imigabane mu kigo runaka ngo kibashe kwinjira ku isoko ry’u Bushinwa.

Ibi bicuruzwa bizagirwaho ingaruka bigera ku 1100 byose hamwe biri mu nzego zirimo ibijyanye n’indege, amarobo, ibikorerwa mu nganda n’imodoka.

CNN yatangaje ko Perezida Trump yemeje iyi misoro nyuma y’inama yabaye kuwa Kane, yitabiriwe n’abayobozi bashinzwe ubukungu barimo Minisitiri w’Imari, Steven Mnuchin; Minisitiri w’Ubucuruzi, Wilbur Ross n’Intumwa ya Amerika mu bijyanye n’Ubucuruzi, Robert Lighthizer.

Iyi misoro ishyizweho nyuma y’indi Amerika iheruka gushyiriraho ibihugu bya Canada, Mexique n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bijyanye n’ibyuma na aluminum.

Perezida Trump yashyize umusoro wa 25 % ku bicuruzwa biva mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza