Perezida Trump yashyizeho andi mabwiriza akumira ingendo ku bihugu bimwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Nzeri 2017 saa 09:28
Yasuwe :
1 0

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwashyizeho amabwiriza mashya agenga ingendo ku banyamahanga baturuka mu bihugu bya Tchad, Iran, Libya, Koreya ya Ruguru, Somalia, Syria, Venezuela na Yemen, nk’uburyo busimbura amabwiriza ataravuzweho rumwe yaherukaga gutangazwa.

Ubwo ayo mabwiriza yari amaze gutangazwa kuri iki Cyumweru, Perezida Trump yanditse kuri Twitter ko intego ari ukubaka ituze muri Amerika, ndetse ko batazemerera abantu kwinjira mu gihugu cye, igihe kidashobora kubagenzura neza.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na White House, Perezida Trump yatangaje ko ayo mabwiriza mashya ari intambwe ikomeye itewe mu gushyiraho uburyo buhamye bwo kugenzura abimukira buzarinda ituze n’umutekano by’Abanyamerika “mu kinyejana cy’iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka.”

Yakomeje igira iti “Ntabwo dushobora kwihanganira gukomeza politiki zananiwe mu bihe bishize, ziteye ikibazo kidakwiriye ku gihugu cyacu. Inshingano yanjye nyamukuru ni uguharanira ituze n’umutekano w’Abanyamerika, bityo mu gushyiraho aya mabwiriza mashya akumira ingendo, ngo kubahiriza iyo nshingano ikomeye.”

Mu mezi atatu ashize, ubuyobozi bwa Amerika bwagenderaga ku mabwiriza yarebaga ibihugu bitandatu byiganjemo Abayisilamu, abakumira kwinjira muri Amerika igihe badafite amasano ya hafi y’abantu basanzeyo cyangwa izindi mpamvu zikomeye z’akazi zizwi.

Yarebaga by’umwihariko abaturuka mu bihugu bya Iran, Syria, Libya, Somalia, Yemen na Sudan. Muri aya mabwiriza, abanyamahanga bafite amasano ya hafi n’abantu basanze nka “sekuru cyangwa nyirakuru’ b’abanyamerika, bashobora kwaka visa kugeza kuwa 18 Ukwakira. Nyuma y’iyo tariki, amabwiriza mashya azatangira gukoreshwa.

Ubu amabiriza mashya noneho aragaragaraho ibihugu bitari iby’abasilamu nka Koreya ya Ruguru ubu idacana uwaka na Amerika, hamwe na Venezuela.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza