Perezida Trump yavuze ko umujyi wa Londres ufite Meya utawukwiriye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kamena 2019 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yibasiye Meya w’Umujyi wa Londres, Sadiq Khan, avuga ko ari igisebo ku Bwongereza ku buryo atari we wakabaye ayoboye.

Yabitangaje nyuma y’amasaha 24 mu Mujyi wa Londres hagabwe ibitero bitanu byahitanye abantu batatu, abandi batatu bagakomereka.

Ubwo yavugaga kuri ibyo bitero byabaye kuwa Gatanu, Perezida Trump yavuze ko Meya Khan ari icyorezo ku buryo Londres ikeneye umuyobozi mushya, ushoboye kurinda umutekano w’abayituye.

Yakomeje agira ati “Ni igisebo ku gihugu kandi arimo kwangiza Umujyi wa Londres”.

BBC yatangaje ko Umuvugizi wa Khan mu gusubiza Trump, yavuze ko Meya ari kwifatanya n’imiryango yagize ibyago, ku buryo ‘atata igihe cye asubiza ubutumwa nk’ubwo’ bwa Trump.

Abicishije kuri Twitter, Khan aho gusubiza Trump yanditse yamagana ubugizi bwa nabi, agira ati “Ibyaha by’ubugizi bwa nabi nta mwanya bifite mu mujyi wacu kandi nta kindi kindaje ishinga kitari abaturage ba Londres.”

Si ubwa mbere Perezida Trump na Khan baterana amagambo. Mu minsi ishize ubwo Trump yasuraga u Bwongereza yavuze ko Khan ari umuntu byayobeye ukwiriye kwita cyane ku kurwanya ibyaha mu mujyi ayoboye.

Icyo gihe yasubizaga amagambo Khan yari yavuze, ko Trump atari umuntu u Bwongereza bwakabaye bwakirana icyubahiro ngo bumutegurire n’ itapi itukura.

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu 14 barimo abahungu n’umukobwa umwe bakekwaho uruhare muri ibyo bitero.

Ibitero byatangiriye mu gace ka Wandsworth mu Majyepfo ya Londres ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu, ubwo umusore w’imyaka 18 yaterwaga ibyuma agahita apfa.

Nyuma y’iminota mike undi musore w’imyaka 19 yarasiwe mu gace ka Plumstead gaherereye mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba bwa Londres.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu undi mugabo w’imyaka 30 yishwe atewe ibyuma.

Trump (ibumoso) yibasiye Meya wa Londres Sadiq Khan (uri iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza