Uyu muhuro uteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka, ni uwa mbere uzaba ubayeho hagati y’Abaperezida b’ibihugu byombi. Icyemezo cya Trump cyo guhura na Kim Jong Un, agifashe nyuma y’umwaka baterana amagambo bikomeye.
Umujyanama mu by’umutekano muri Koreya y’Epfo, Chung Eui-yong, washyikirije Trump ubutumire bwa Koreya ya Ruguru nyuma y’uko mu Cyumweru gishize asuye iki gihugu, yashimye uruhare rw’ubutegetsi n’igitutu bya Trump, mu gutuma hagaruka umwuka mwiza hagati ya Koreya zombi.
Yavuze ko Kim Jong Un yagaragaje ubushake bukomeye bwo guhagarika gukora no kugerageza intwaro za kirimbuzi.
Ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Amerika, Sarah Sanders, mu itangazo yasohoye yavuze ko ‘Trump yishimye aya magambo, yishimira kuzahura na Perezida wa Koreya ya ruguru.
Yagize ati “Trump azemera guhura na Kim Jong Un ahantu n’igihe kigomba kugenwa. Twiteze ko Koreya ya Ruguru izahagarika gukora intwaro za kirimbuzi, hagati aho ariko ibihano byose n’igitutu gikabije kirakomeje.”
Kugeza ubu ntiharemezwa aho bazahurira. Kuva Trump yajya ku butegetsi yakajije ibihano kuri Koreya ya Ruguru ari nako ashyira igitutu ku Bushinwa ngo buyishyire mu kato. Gusa nubwo abayobozi bombi bagiye guhura ngo ibi ntabwo bizigera bigabanuka.
Abinyujije kuri Twitter, Trump yashimangiye ko ibihano bizagumaho, agira ati “Kim Jong Un yaganiriye n’abahagarariye Koreya y’Epfo ku bijyanye no guhagarika intwaro za kirimbuzi kandi ntabwo ari ukubisubika. Yanemeye ko muri iki gihe nta kugerageza intwaro. Ni intambwe nziza yatewe ariko ibihano bizagumaho kugeza amasezerano agezweho. Umuhuro urateganyijwe.”

TANGA IGITEKEREZO