Perezida Trump yisubiyeho kuri politiki itandukanya abana b’abimukira n’ababyeyi babo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kamena 2018 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump kuri uyu wa Gatatu yasinye itegeko rihagarika politiki yo gutandukanya abana n’ababyeyi babo binjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu buryo butemewe n’amategeko banyuze ku mupaka w’iki gihugu na Mexique.

Nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka Trump atangaje ko Guverinoma ye itazihanganira na busa abimukira batemewe n’amategeko, abana n’urubyiruko barenga 2300 batandukanyijwe n’ababyeyi babo bashyirwa mu bigo bafungiyemo, naho ababyeyi bakurikiranwaho kwinjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni icyemezo cyamaganwe n’abantu benshi barimo na Melania Trump, umugore wa Perezida Trump, wagaragaje ko afite agahinda ko kuba abana basigaye batandukanywa n’imiryango yabo ku mipaka.

Ubwo Trump yasinyaga itegeko rihagarika iki cyemezo, yavuze ko ikigamijwe ari uko imiryango iba hamwe kuko yakozwe ku mutima no kubona abana batandukanyijwe n’ababyeyi babo, mu gihe barimo gukurikiranwaho kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati “Bigamije gushyira hamwe imiryango. Sinigeze nifuza ko imiryango yatandukana. Tugiye gukomeza umupaka ariko n’imiryango iri hamwe”.

BBC yanditse ko Trump yavuze ko ubutegetsi bwe buzakomeza umugambi wo kutihanganira na busa umwimukira winjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuri ubu umubyeyi utawe muri yombi kubera kwinjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko atandukanywa n’abana be, akajya gukurikiranwa n’ubutabera hanyuma abana bakajyanwa mu kigo cyateganyijwe. Ubu buryo ntibugaragaza inzira bizanyuramo ngo bongere guhura.

Umuyobozi Mukuru w’Akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku Isi, Zeid Ra’ad Al Hussein, aherutse gusaba Amerika guhagarika icyo yise politiki mbi yo gutandukanya abana b’abimukira n’ababyeyi babo iyo bageze ku mipaka y’icyo gihugu.

Laura Bush, umugore wa George W. Bush wigeze kuyobora Amerika, nawe yanenze cyane iyi politiki ya Trump.

Perezida Trump yisubiyeho kuri politiki itandukanya abana b’abimukira n’ababyeyi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza