Perezida w’Inteko muri Amerika yanenze imvugo ya Trump ku bazungu basaritswe n’ivangura

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Kanama 2017 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Paul Ryan, yanenze bikomeye imvugo yakoreshejwe na Perezida Donald Trump ubwo udutsiko tw’abazungu bashyigikiye ivanguramoko twigaragambirizaga mu Mujyi wa Charlottesville.

Mu minsi ishize nibwo imyigaragambyo yadutse muri Charlottesville muri Leta ya Virginia. Icyo gihe hari udutsiko tw’abazungu twigaragambyaga dusaba ko ikibumbano cya General Robert Lee uzwiho kwanga abirabura cyane kitamanurwa.

Hari andi matsinda y’abazungu n’abirabura bari bashyigikiye ko icyo kibumbano kimanurwa kuko gishyigikira ivangura nabo bazaga kwigaragambya. Umwe mu bashyigikiye udutsiko tw’abazungu yashoye imodoka mu bashakaga ko ikibumbano kimanurwa, umuntu umwe ahasiga ubuzima.

Donald Trump aho kubyamagana yahise avuga ko haba abaje gusaba ko ikibumbano kimanurwa n’abaje gusaba ko kitamanurwa bose ari bamwe. Ayo magambo yabaye nk’ayumvikanisha ko ashyigikiye ibyo abavangura bakoze kugeza umuntu ahasize ubuzima.

Trump yaramaganywe bikomeye ndetse bamwe banabiheraho basaba ko yegura kuko ashyigikiye ibicamo ibice abanyamerika.

Mu kiganiro Paul Ryan yagiranye na CNN kuri uyu wa Mbere, na we yavuze ko ibyo Trump yavuze yarengereye.

Ryan ukomoka mu ishyaka rimwe na Trump yagize ati “Ndemeza ko yitwaye nabi mu magambo yavuze ku wa Kabiri kuko byumvikanye nk’aho ari ukwishongora cyangwa nta mpungenge bimuteye kandi icyo dukeneye ari ukwerekana neza ibyo twemera.”

Nubwo Ryan atemeranya na Trump ku magambo aherutse kuvuga, yavuze ko adashyigikiye umugambi watangijwe wo gushaka kumugenzura byihariye.

Icyakora yavuze ko Perezida Trump akwiye kugabanya umwanya amara kuri Twitter.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Paul Ryan, yanenze bikomeye imvugo yakoreshejwe na Perezida Donald Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza