Perezida wa Koreya y’Epfo uherutse kweguzwa yavuye mu biro by’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Werurwe 2017 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi ibiri asabwe kwegura, Perezida wa Koreya y’Epfo, Park Geun-hye; yavuye mu nyubako ibamo Umukuru w’Igihugu yerekeza mu rugo rwe mu Majyepfo y’Umujyi wa Seoul.

Inteko Ishinga Amategeko iherutse kweguza Park Geun-hye ndetse yamburwa ubudahangarwa yahabwaga n’amategeko ku buryo mu gihe cya vuba ashobora gukurikiranwa n’inkiko.

Park yegujwe amaze guhamywa uruhare mu byaha bya ruswa byakozwe n’inshuti ye magara, Choi Soon-sil. Kuva yeguzwa, ntabwo aragira icyo avuga kubyo ashinjwa mu gihe abatamushyigikiye n’abarwanashyaka be bakoze imyigaragambyo i Seoul.

Park yavuye mu nyubako ibamo Perezida isanzwe izwi nka Blue House ahagana saa sita z’amanywa mu Rwanda kuri iki cyumweru nyuma yo gusezera abakozi bo mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Imodoka nyinshi z’abashinzwe umutekano zamuherekeje zimugeza mu rugo rwe ahazwi nka Samseong. Ni mu gihe ibihumbi by’abamushyigikiye byari byamutegerereje ku rugo rwe ndetse hari n’abapolisi bagera ku 1000.

Umunyamategeko Hwang Kyo-ahn, akaba n’umuntu wo hafi wa Park niwe Perezida w’agateganyo mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu mushya ategerejwe kuya 9 Gicurasi 2017.

Imodoka nyinshi zari ziherekeje Park ubwo yavaga mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu mu gihe ku mihanda hari abamushyigikiye benshi
Blue House, Ingoro y'Umukuru w'Igihugu wa Koreya y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza