Perezidansi ya Amerika yahakanye iby’uko Trump yavuze ko abimukira bo muri Haiti bose bafite SIDA

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Ukuboza 2017 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, byamaganye amakuru y’uko Perezida Trump yavuze amagambo rutwitsi ku bimukira, abatesha agaciro mu nama yahuriyemo n’abayobozi bakomeye muri Kamena uyu mwaka.

Ibi bije nyuma y’inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru, New York Times, cyanditse ko muri iyo nama Trump yavuze ko abantu baturuka muri Haiti bose bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, ko abimukira baturutse muri Nigeria, badashobora gusubira mu nzu z’utururi muri Afurika ndetse Afghanistan ikaba ari ubuhungiro bw’abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Iki kinyamakuru cyavuze ko aya makuru kiyakesha abayobozi bakuru babiri batatangajwe amazina. Umwe muri abo bayobozi ngo yitabiriye iriya nama undi abibwirwa n’uwayitabiriye. Gusa kivuga ko mu bandi bitabiriye inama bavuze ko batibuka niba Perezida Trump yarakoresheje ariya magambo.

Nkuko CNN yabitangaje, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi, Sarah Sanders, yasohoye itangazo anenga iki kinyamakuru anahakana ko Trump yavuze ariya magambo.

Yavuze ko yaba Gen. Kelly, McMaster, Tillerson, Nielsen n’abandi bayobozi bakuru bari mu nama bahakanye ko Trump yavuze ariya magambo, kandi bababazwa no kuba ikinyamakuru New York Times, cyarahimbye ibinyoma kikabyitirira abantu runaka.

Inkuru yavugaga ko iyo nama yitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Rex Tillerson, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, John Kelly n’abandi bayobozi bakuru barimo Umujyanama muri Perezidansi, Stephen Miller, bivugwa ko ari we wahaye Trump urutonde rw’uko abimukira benshi babonye viza zo kwinjira muri Amerika mu 2017.

Trump yashinjwe kuvuga ko abimukira bo muri Haiti bose bafite ubwandu bw'agakoko gatera Sida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza