Philippines: Polisi yarashe abaturage 25 bacuruza ibiyobyabwenge ku munsi umwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 Kanama 2017 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Philippines yatangaje ko yarashe abantu 25, mu gikorwa cyo guhiga no gucyaha abacuruza ibiyobyabwenge cyakozwe ku wa Gatatu no mu ijoro rishyira ku wa Kane, mu murwa mukuru Manila.

Ni igikorwa cyatangijwe na Perezida w’iki gihugu, Rodrigo Duterte, yise intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge, wiyemeje ko azaruhuka umuntu wa nyuma ubicuruza apfuye.

Muri 25 bishwe harimo 14 bishwe mu ijoro rishyira uyu wa Kane gusa, byakurikiye abandi 32 bishwe mu mukwabu wabaye ku wa Mbere no ku wa Kabiri mu ntara ya Bulacan.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu no mu mahanga yakomeje gutera hejuru yamagana ubu bwicanyi bukorerwa Abanya-Philippines ku itegeko rya Perezida ariko we ahamya ko atazarekera aho.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka wo kuwanya ibyaha na ruswa, Perezida Rodrigo yashimiye Polisi uburyo iri kwitwara neza muri iyi ntambara yatangije, yongeraho ko azategeka kurasa impirimbanyi z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishaka kwivanga muri urwo rugamba.

Yagize ati “Mureka tujye twica nibura 32 buri munsi ahari twagabanya ibimunga igihugu.”

Yongeye ati “Benshi bicwa na Polisi kuko ikora akazi keza, Polisi irinzwe n’Itegeko ryanjye. Mubabwire (Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu) ko Polisi irasa bamwe mu bakorana na bo, nibashaka kuzana iby’ubutabera, muzabarase.”

Umuyobozi wa Polisi, Romeo Caramat, yatangaje ko abantu barenga 109 bafunze bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 19,500.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza