Putin yongeye gushimangira ingufu zidasanzwe z’intwaro kirimbuzi z’u Burusiya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Werurwe 2018 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashimangiye ko igihugu cye gifite intwaro kirimbuzi zikomeye cyane kandi zifite ubushobozi bwo kugera ahari ho hose ku Isi.

Kuri uyu wa Kane, Putin yavuze ko igihugu cye gifite intwaro kirimbuzi zo mu bwoko butandukanye zidashobora guhagarikwa n’ibikoresho by’ubwirinzi by’uwari we wese ku Isi.

Yabitangaje ubwo yagaragazaga imigabo n’imigambi ye mu kwiyamamariza manda ya kane mu matora ya Perezida ateganyijwe uyu mwaka. Icyiciro cya mbere cyayo giteganyijwe tariki ya 18 Werurwe naho icya kabiri ni ku ya 08 Mata 2018.

Putin yavuze ko u Burusiya bufite uburyo bubiri bw’intwaro kirimbuzi burimo ubushobora kurasirwa ku butaka cyangwa mu mazi ndetse n’ubukoresha ibisasu bya missile biyoborwa aho byerekeza.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya NBC, Putin yashimangiye ko nta gushidikanya ku gukomera kw’intwaro z’u Burusiya.

Yagize ati “Buri buryo bukoreshwa ku ntwaro twavuze uyu munsi, burenze cyane ubwirinzi bwose bw’ibisasu bya misile buriho.”

Yavuze ko zimwe mu ntwaro kirimbuzi bafite harimo izarangiye ku buryo zakoreshwa ku rugamba ndetse n’izindi zamaze gukorerwa igeragezwa kandi ngo ryagenze neza.

Nyuma y’amagambo ya Putin ndetse n’amashusho agaragaza ingufu z’igisirikare cye, Amerika yavuze ko ibyo ari ugukangata.

Umuvugizi w’Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Heather Nauert, yavuze ko abanyamerika bakwiriye gutuza kuko igihugu cyabo cyiteguye bihagije.

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa Amerika, Sarah Sanders, yavuze ko mu magambo ya Putin nta gishya kuri Amerika.

Ati “Perezida Putin yatangaje ibyo Amerika imaze igihe izi ariko u Burusiya bukabihakana. U Burusiya bumaze imyaka igera ku icumi bukora intwaro zigamije guhungabanya amahoro, binyuranyije n’amasezerano mpuzahamahanga bwashyizeho umukono.”

Icyakora Putin yavuze ko nta hangana hagati ya Amerika n’u Burusiya ryo gucura intwaro kirimbuzi rihari nkuko CNN yabitangaje. Yavuze ko Amerika ariyo ikwiriye kwibazwaho mu kubangamira amahoro.

Putin yatangaje ko igihugu cye gikungahaye ku bwirinzi bwa gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza