Suède: Julian Assange agiye gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gufata ku ngufu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha wungirije wa Suède, Eva-Marie Persson, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko bagiye gusubukura iperereza ku cyaha cyo gufata ku ngufu gishinjwa Julian Assange, washinze WikiLeaks.

Mu 2010 nibwo Assange yatangiye gushinjwa gufata ku ngufu, abagore babiri bavugaga ko bahuriye mu nama ya WikiLeaks yabereye i Stockholm muri Suède.

Assange we ntiyahwemye kuvuga ko nubwo yaryamanye n’aba bagore babikoze ku bwumvikane, ahubwo ibyo ashinjwa byihishwe inyuma n’impamvu za politiki.

Umushinjacyaha Eva-Marie Persson yavuze ko ‘haracyari impamvu zishoboka zo gukeka ko Assange yakoze icyaha cyo gufata ku ngufu kandi mu isesengura ryanjye nsanga akeneye guhatwa ibibazo’.

Mu 2017, abashinjacyaha bo muri Suède bahagaritse iperereza ku cyaha cyo gufata ku ngufu, ndetse bavuga ko kugira ngo Assange akomeze gukurikiranwa agomba kubimenyeshwa biturutse mu nzira ziteganywa n’amategeko.

Umwanditsi Mukuru wa WikiLeaks, Kristinn Hrafnsson, yavuze ko kongera gufungura iperereza biha amahirwe Assange, yo gusukura izina rye ryahindanyijwe.
Ati “Kuva Julian Assange yafatwa kuwa 11 Mata 2019, habayeho igitutu cya politiki kuri Suède cyo gufungura iperereza”.

Umunyamategeko wa Assange yavuze ko icyemezo cyo kongera gufungura iperereza ari igisebo kuri Suède, yongeraho ko umukiliya we akeneye ubufasha mu iperereza ndetse afite ubwoba bwo koherezwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2012 nibwo Assange w’imyaka 47 yahungiye muri Ambasade ya Equateur mu Bwongereza, kubera gutinya ko yakoherezwa muri Amerika kubera gushyira hanze amabanga arebana n’igisirikare, binyuze ku rubuga rwa WikiLeaks.

Yanatinyaga kandi ko Suède yamukurikiranaho ibyaha byo gufata ku ngufu abagore babiri.

Muri uwo mwaka kandi Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza rwanze icyifuzo cyo kohereza uyu mugabo muri Suède, ruvuga ko azatabwa muri yombi mu gihe azaba asohotse muri Ambasade ya Equateur yahungiyemo.

Nyuma y’imyaka irindwi ari muri ambasade, muri Mata 2019 yatawe muri yombi, Perezida wa Equateur Lenin Moreno, avuga ko bakuyeho ubuhungiro bwa Assange nyuma y’uko yakomeje kwica amasezerano mpuzamahanga.

Julian Assange agiye gukorwaho iperereza ku byaha byo gufata ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza